   | 1. | Zaburi ya Dawidi yahimbye ubwo yari ari mu butayu bw’i Buyuda. |
   | 2. | Mana, ni wowe Mana yanjye ndazindukira kugushaka, Umutima wanjye ukugirira inyota, Umubiri wanjye ugukumburira mu gihugu cyumye, Kiruhijwe n’amapfa kitagira amazi. |
   | 3. | Uko ni ko nagutumbiririye ahera hawe, Kugira ngo ndebe imbaraga zawe n’ubwiza bwawe. |
   | 4. | Kuko imbabazi zawe ari izo gukundwa kuruta ubugingo, Iminwa yanjye izagushima. |
   | 5. | Uko ni ko nzaguhimbaza nkiriho, Izina ryawe ni ryo nzamanikira amaboko. |
   | 6. | Umutima wanjye uzahazwa nk’uriye umusokoro n’umubyibuho, Akanwa kanjye kazagushimisha iminwa yishima, |
   | 7. | Uko nzakwibukira ku buriri bwanjye, Nkagutekereza mu bicuku by’ijoro. |
   | 8. | Kuko wambereye umufasha, Kandi nzavugiriza impundu mu gicucu cy’amababa yawe. |
   | 9. | Umutima wanjye ukōmaho, Ukuboko kwawe kw’iburyo kurandamira. |
   | 10. | Ariko abashakira ubugingo bwanjye kubutsemba, Bazajya ikuzimu. |
   | 11. | Bazahabwa gutwarwa n’inkota, Bazaba umugabane w’ingunzu. |
   | 12. | Ariko umwami azishimira Imana, Uyirahira wese azirata, Kuko akanwa k’ababeshya kazazibywa. |