   | 1. | Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi. |
   | 2. | Mana, umva ijwi ryanjye ryo kuganya, Kiza ubugingo bwanjye gutinyishwa n’umwanzi. |
   | 3. | Mpisha inama z’abakora nabi bangīra rwihishwa, N’imidugararo y’inkozi z’ibibi. |
   | 4. | Batyaje indimi zabo nk’inkota, Batamitse imyambi yabo azi yo magambo abishye, |
   | 5. | Kugira ngo barasire utunganye mu rwihisho. Bamurasa gitunguro ntibatinya, |
   | 6. | Bihumuririza imigambi mibi, Bajya inama zo gutega ibigoyi rwihishwa, Bakibwira bati “Ni nde uzabireba?” |
   | 7. | Bahirimbanira kunguka inama mbi, Bakibwira bati “Tunogeje inama twungutse.” Umutima w’umuntu wese n’ibihishwe atekereza ntibirondorwa. |
   | 8. | Ariko Imana izabarasa, Bazakomeretswa n’umwambi ubatunguye. |
   | 9. | Uko ni ko bazasitazwa, Ururimi rwabo ubwarwo ruzabarwanya, Ababareba bose bazazunguza imitwe. |
   | 10. | Kandi abantu bose bazatinya, Bavuge umurimo w’Imana, Batekerereshe ubwenge ibyo yakoze. |
   | 11. | Umukiranutsi azanezererwa Uwiteka amwiringire, Kandi abafite imitima itunganye bose bazirata. |