Somera Bibiliya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni indirimbo ya Dawidi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Mana, i Siyoni bagushimisha kuguturiza, Ni wowe bazahigura umuhigo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Ni wowe wumva ibyo usabwa, Abantu bose bazajya aho uri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Gukiranirwa kwinshi kuranesheje, Ibicumuro byacu uzabitwikīra.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Hahirwa umuntu utoranya ukamwiyegereza, Kugira ngo agume mu bikari byawe. Tuzahazwa n’ibyiza byo mu nzu yawe, Ibyiza by’Ahera ho mu rusengero rwawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Mana y’agakiza kacu, Uzadusubirishe ibiteye ubwoba ku bwo gukiranuka kwawe, Ni wowe byiringiro by’abo ku mpera y’ubutaka hose, N’iby’abo ku mpera y’inyanja za kure.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Iyo ni yo ishimangirisha imisozi imbaraga zayo, Ikenyeye imbaraga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Iturisha guhorera kw’inyanja, Guhorera k’umuraba wo muri zo, N’imidugararo y’amahanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Kandi abatuye ku mpera y’isi batinya ibimenyetso byawe, Uvugisha impundu ab’aho igitondo gitangariza, N’ab’aho umugoroba ukubira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Ugenderera isi ukayivubira, Uyitungisha cyane uruzi rw’Imana rwuzuye amazi. Ni wowe uha abantu amasaka, Umaze gutunganya ubutaka utyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Uvubira impavu zo muri bwo imvura nyinshi, Uringaniza imitabo yo muri bwo. Ubworohesha ibitonyanga, Uha umugisha kumeza kwabwo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Wambika umwaka kugira neza kwawe nk’ikamba, Inkōra z’igare ryawe zigusha umwero.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Imvura igwa ku rwuri rwo mu butayu, Imisozi igakenyera ibyishimo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Urwuri rukagatirwa n’imikumbi, Ibikombe bitwikīrwa n’amasaka, Biranguruzwa n’ibyishimo bikaririmba.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zaburi igice cya: