   | 1. | Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwira inanga. Ni indirimbo yitwa Zaburi. |
   | 2. | Imana itubabarire iduhe umugisha, Itumurikishirize mu maso hayo. |
   | 3. | Kugira ngo inzira yawe imenywe mu isi, Ubugingo bwawe bukiza bumenywe mu mahanga yose. |
   | 4. | Mana, amoko agushime, Amoko yose agushime. |
   | 5. | Amahanga yishime, aririmbishwe n’ibyishimo, Kuko uzacira amoko imanza z’ukuri, Kandi uzashorerera amahanga mu isi. |
   | 6. | Mana, amoko agushime, Amoko yose agushime. |
   | 7. | Ubutaka bweze umwero wabwo, Imana ni yo Mana yacu, izaduha umugisha. |
   | 8. | Imana izaduha umugisha, Kandi abo ku mpera y’isi hose bazayubaha. |