| 1. | Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni indirimbo ya Dawidi yitwa Zaburi. |
| 2. | Imana izahaguruka abanzi bayo batatane, Kandi abayanga bazahunga mu maso hayo. |
| 3. | Nk’uko umwotsi utumuka ni ko uzabatumura, Nk’uko ibimamara biyagira imbere y’umuriro, Ni ko abanyamahanga bazarimbukira imbere y’Imana. |
| 4. | Ariko abakiranutsi bazanezerwa, Bazishimira imbere y’Imana, Ni koko bazishima ibyishimo. |
| 5. | Nimuririmbire Imana, muririmbire izina ryawe ishimwe Muharurire Imana inzira inyura mu butayu, iri mu igare, Izina ryayo ni YA, mwishimire imbere yayo. |
| 6. | Imana iri mu buturo bwayo bwera, Ni se w’impfubyi n’umucamanza urengera abapfakazi. |
| 7. | Imana ibesha mu mazu abatagira shinge na rugero, Ibohora imbohe ikaziha kugubwa neza, Ariko abagome bakaba mu gihugu gikakaye. |
| 8. | Mana, ubwo wajyaga imbere y’ubwoko bwawe, Ubwo wagendaga mu butayu, |
| 9. | Isi yahinze igishyitsi, Ijuru riyengera imbere y’Imana,Sinayi iriya ihindira igishyitsi imbere y’Imana, Ni yo Mana y’Abisirayeli. |
| 10. | Mana, wavubiye imvura y’ubuntu umwandu wawe, Wawushubijemo intege ubwo wari urushye. |
| 11. | Ubwoko bwawe bwatuye muri wo, Mana witeguriye umunyamubabaro, Ku bwo kugira neza kwawe. |
| 12. | Umwami Imana yatanze itegeko, Abagore bamamaza inkuru baba benshi. |
| 13. | Abami bagaba ingabo barahunga, barahunga, Umugore usigaye mu rugo ni we ugabanya iminyago. |
| 14. | Mukiryama mu ngo z’intama, Amababa y’inuma akengeranaho ifeza, N’amoya yayo akengeranaho izahabu y’amazi. |
| 15. | Ubwo Ishoborabyose yatatanirizaga abami mu gihugu, Shelegi yagwaga kuri Salumoni. |
| 16. | Umusozi w’i Bashani ni umusozi w’Imana, Umusozi w’i Bashani ni umusozi w’impinga nyinshi. |
| 17. | Mwa misozi y’impinga nyinshi mwe, Ni iki gituma murebana ishyari, Umusozi Imana yashatse kubaho? Ni koko, Uwiteka azawubaho iteka ryose. |
| 18. | Amagare y’Imana abarika inzovu ebyiri, inzovu ebyiri, Ni koko, ni ibihumbi n’ibihumbi, Umwami Imana iri hagati yayo, Sinayi iri ahera ho mu rusengero. |
| 19. | Urazamutse ujya hejuru ujyanye iminyago, Uhērewe impano hagati y’abantu, Ni koko, uziherewe hagati y’abagome na bo, Kugira ngo Uwiteka Imana ibane na bo. |
| 20. | Umwami ahimbazwe utwikorerera umutwaro uko bukeye, Ni we Mana itubera agakiza. |
| 21. | Imana itubera Imana y’agakiza idukiza kenshi, Kandi Uwiteka Umwami ni we ubasha gukūra mu rupfu. |
| 22. | Ariko Imana izamenagura imitwe y’abanzi bayo, N’igikoba kiriho umusatsi cy’umuntu wese ukomeza kwishyiraho urubanza. |
| 23. | Umwami Imana yaravuze iti “Nzabagarura bave i Bashani, Nzabagarura bave imuhengeri w’inyanja, |
| 24. | Kugira ngo winike ikirenge cyawe mu maraso, Indimi z’imbwa zawe zigabane abanzi bawe.” |
| 25. | Mana, barebye amagenda yawe, Amagenda y’Imana yanjye, Ni yo Mwami wanjye yinjira ahera. |
| 26. | Abaririmbyi bagiye imbere, Abacuranzi bakurikiyeho, Hagati y’abakobwa bavuza amashako. |
| 27. | Muhimbarize Imana mu materaniro, Mwa bakomotse ku isōko ya Isirayeli mwe, Muhimbaze Umwami Imana. |
| 28. | Nguriya umuryango wa Benyamini umuhererezi, Ni wo mutware wabo, Harimo n’abakomeye b’Abayuda n’umutwe wabo, N’abakomeye b’Abazebuluni, N’abakomeye b’Abanafutali. |
| 29. | Imana yawe igutegekeye imbaraga, Mana, komeza ibyo wadukoreye, |
| 30. | Uri mu rusengero rwawe, I Yerusalemu ni ho abami bazakuzanira amaturo. |
| 31. | Hana ya nyamaswa yo mu rufunzo, N’amapfizi menshi n’inyana zo mu mahanga, Kugira ngo bakuramye bazanye ibice by’ifeza, Tatanya amahanga yishimira intambara. |
| 32. | Abakomeye bazaza bavuye muri Egiputa, Etiyopiya hazihuta kuramburira Imana amaboko yaho. |
| 33. | Mwa bihugu by’abami bo mu isi mwe, Muririmbire Imana, Muririmbire Umwami ishimwe. |
| 34. | Ni we ugenda ku ijuru ryo hejuru y’amajuru yose, Ryahozeho na kera kose, Dore avuga ijwi, ijwi rikomeye. |
| 35. | Mwāturire Imana ko ifite imbaraga, Ubwiza bwayo buri hejuru y’Abisirayeli, Imbaraga zayo ziri mu bicu. |
| 36. | Mana, uteye ubwoba uri ahera hawe, Imana y’Abisirayeli ni yo iha abantu bayo imbaraga no gukomera. Imana ihimbazwe. |