Somera Bibiliya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Amarebe.” Ni Zaburi ya Dawidi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Mana, nkiza kuko amazi ageze no ku bugingo bwanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Ndigise mu byondo birebire, Bidafite aho umuntu yahagarara, Ngeze muri nyina umuvumbi urantembana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Kurira kuranduhije umuhogo wanjye urumye, Amaso yanjye yarerutse ngitegereza Imana yanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Abanyangira ubusa baruta umusatsi wo ku mutwe wanjye ubwinshi Abashaka kundimbura bampora impamvu z’ibinyoma barakomeye, Ni bwo narihishijwe icyo ntanyaze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Mana, ni wowe uzi ubupfu bwanjye, Ibyaha byanjye ntubihishwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Mwami, Uwiteka Nyiringabo, Abagutegereza be kumwazwa n’ibyanjye, Mana y’Abisirayeli, Abagushaka be guterwa igisuzuguriro n’ibyanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Kuko nihanganira ibitutsi bakuntukira, Mu maso hanjye huzuye ipfunwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Mpindutse umushyitsi kuri bene data, N’umunyamahanga kuri bene mama.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Kuko ishyaka ry’inzu yawe rindya, Ibitutsi by’abagutuka byaguye kuri jye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Ubwo nariraga ngahanisha umutima wanjye kwiyiriza ubusa, Byampindukiye ibitutsi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Ubwo nambaraga ibigunira, Nabaye iciro ry’imigani kuri bo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Abicara mu marembo baramvuga, Ndi indirimbo y’abasinzi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Ariko jyeweho ni wowe nsenga Uwiteka, Mana, mu gihe cyo kwemererwamo, Ku bwo kugira neza kwawe kwinshi, Unsubirishe umurava w’agakiza kawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Unsayure mu byondo ne kurigita, Nkire abanyanga nkire n’amazi maremare.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Umuvumba we kuntembana, Imihengeri he kumira, Rwa rwobo rwe kumbumbiraho umunwa warwo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Uwiteka, unsubize kuko imbabazi zawe ari nziza, Unkebuke nk’uko kugira neza kwawe ari kwinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Kandi jyewe umugaragu wawe ntumpishe mu maso hawe, Kuko mfite umubabaro unsubize vuba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Wegere ubugingo bwanjye ubukize, Uncungure ku bw’abanzi banjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Ni wowe uzi uko ntukwa, N’isoni zanjye n’igisuzuguriro cyanjye na byo urabizi, Abanzi banjye bose bari imbere yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Ibitutsi byamenaguye umutima ndarwaye cyane, Nashatse uwangirira imbabazi ariko ntihaboneka n’umwe, Nashatse abo kumara umubabaro ndababura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Kandi bampaye indurwe kuba ibyokurya byanjye, Ngize inyota bampa umushari wa vino.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Ameza yabo imbere yabo ahinduke ikigoyi, Bakiri mu mahoro ahinduke umutego.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Amaso yabo ahumwe batareba, Uhindishe umushyitsi ikiyunguyungu cyabo iteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Ubasukeho uburakari bwawe, Umujinya w’inkazi wawe ubagereho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Iwabo hasigare ubusa, Kandi ntihakagire uba mu mahema yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Kuko bagenza uwo wakubise, Kandi bavuga umubabaro w’abo wakomerekeje.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
Rundanya ibyaha ku byaha byabo, Be kwinjira mu byo gukiranuka kwawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
Basibanganywe mu gitabo cy’ubugingo, Be kwandikanwa n’abakiranutsi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
Ariko jyeweho ndi umunyamubabaro ndaribwa, Mana, agakiza kawe kanshyire hejuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter31.
Nzashimisha izina ry’Imana indirimbo, Nzayihimbarisha ishimwe ry’ibyo yankoreye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter32.
Ibyo bizanezeza Uwiteka birushe impfizi, Cyangwa ikimasa gifite amahembe cyatūye inzara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter33.
Abagwaneza bazabireba bishime, Mwa bashaka Imana mwe, Imitima yanyu isubizwemo ubugingo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter34.
Kuko Uwiteka yumva abakene, Ntasuzugura abe bari mu nzu y’imbohe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter35.
Ijuru n’isi bimushime, N’inyanja n’ibizigendamo byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter36.
Kuko Imana izakiza i Siyoni, Ikubaka imidugudu ya Yuda, Bazayibamo igihugu kibabere gakondo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter37.
Kandi urubyaro rw’abagaragu bayo ruzakiragwa, Abakunda izina ryayo bazagituramo.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zaburi igice cya: