   | 1. | Shigayoniya Dawidi yaririmbiye Uwiteka, ku bw’amagambo ya Kushi wo mu muryango wa Benyamini. |
   | 2. | Uwiteka Mana yanjye, ni wowe mpungiraho, Ntabara, nkiza abangenza. |
   | 3. | Urya muntu ye gushishimura umutima wanjye nk’intare, Awushwatagura ari nta wuntabara. |
   | 4. | Uwiteka Mana yanjye, niba naragenjeje ntya, Niba amaboko yanjye ariho ubugoryi, |
   | 5. | Niba narituye inabi uwo twabanaga amahoro, (Ahubwo nakijije uwanteraga ampoye ubusa), |
   | 6. | Umwanzi agenze umutima wanjye awugereho, Akandagirire ubugingo bwanjye hasi, Ashyire ubwiza bwanjye mu mukungugu. |
Sela. |
   | 7. | Uwiteka hagurukana umujinya wawe, Wihagarikire kurwanya gushega kw’abantera, Kandi unkangukire washyizeho urubanza. |
   | 8. | Nuko iteraniro ry’amahanga rikugote, Nawe usubire hejuru yaryo. |
   | 9. | Uwiteka aracira amahanga urubanza, Uwiteka, uncire urubanza rukwiriye gukiranuka kwanjye n’ukuri kundimo. |
   | 10. | Ububi bw’abanyabyaha bushire nawe ukomeze abakiranutsi, Kuko Imana ikiranuka igerageza imitima n’impyiko by’abantu. |
   | 11. | Ingabo inkingira ifitwe n’Imana, Ikiza abafite imitima itunganye. |
   | 12. | Imana ni umucamanza utabera, Ni Imana igira umujinya iminsi yose. |
   | 13. | Umuntu natihana izatyaza inkota yayo, Umuheto wayo imaze kuwufora irawutunganije. |
   | 14. | Kandi imwiteguriye ibyica, Imyambi yayo iyikongejeho umuriro. |
   | 15. | Umunyabyaha aramukwa ibibi bitagira umumaro, Inda yasamye ni igomwa abyara ibinyoma. |
   | 16. | Yarimye ubushya acukura burebure, Agwa mu ruhavu yacukuye. |
   | 17. | Igomwa rye ni we rizagaruka ku mutwe, Urugomo rwe ruzagwa mu gitwariro cye. |
   | 18. | Nzashima Uwiteka nk’uko bikwiriye gukiranuka kwe, Nzaririmba ishimwe ry’izina ry’Uwiteka usumba byose. |