   | 1. | Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi yahimbiwe kuba urwibutso. |
   | 2. | Mana, tebuka unkize Uwiteka, tebuka untabare. |
   | 3. | Abashaka ubugingo bwanjye bakorwe n’isoni bamware, Abishimira ibyago byanjye basubizwe inyuma, Bagire igisuzuguriro. |
   | 4. | Abambwira bati “Ahaa, ahaa!” Basubizwe inyuma ku bw’isoni zabo. |
   | 5. | Abagushaka bose bakwishimire bakunezererwe, Abakunda agakiza kawe bajye bavuga bati “Imana ihimbazwe.” |
   | 6. | Ariko jyeweho ndi umunyamubabaro n’umukene, Mana, tebuka uze aho ndi, Ni wowe mutabazi wanjye n’umukiza wanjye, Uwiteka, ntutinde. |