   | 1. | Uwiteka, ni wowe mpungiyeho, Singakorwe n’isoni. |
   | 2. | Ku bwo gukiranuka kwawe unkize untabare, Untegere ugutwi unkize. |
   | 3. | Umbere urutare rw’ubuturo, Aho nzabasha kujya mpungira, Wategetse kunkiza, Kuko ari wowe gitare cyanjye n’igihome kinkingira. |
   | 4. | Mana yanjye, nyarura mu maboko y’umunyabyaha, Nyarura mu maboko y’umunyarugomo ukiranirwa. |
   | 5. | Kuko ari wowe byiringiro byanjye Mwami Uwiteka, Ni wowe nizera uhereye mu buto bwanjye. |
   | 6. | Ni wowe njya nishingikirizaho uhereye mu ivuka ryanjye, Ni wowe wankuye mu nda ya mama, Nzajya ngushima iminsi yose. |
   | 7. | Ndi ishyano ritangaza benshi, Ariko ni wowe buhungiro bwanjye bukomeye. |
   | 8. | Akanwa kanjye kazuzura ishimwe ryawe, N’icyubahiro cyawe umunsi wire. |
   | 9. | Ntunte mu gihe cy’ubusaza, Ntundeke mu gihe intege zanjye zishize. |
   | 10. | Kuko abanzi banjye bamvuga, Abubikira ubugingo bwanjye bajya inama bati |
   | 11. | “Imana yaramuretse, Mumwirukane, mumufate kuko atagira uwo kumukiza.” |
   | 12. | Mana, ntumbe kure, Mana yanjye, tebuka untabare. |
   | 13. | Abanzi b’ubugingo bwanjye bakorwe n’isoni barimbuke, Abashaka kungirira nabi bambikwe ibitutsi n’igisuzuguriro. |
   | 14. | Ariko jyeweho nzajya niringira iteka, Nziyongeranya iteka kugushima. |
   | 15. | Akanwa kanjye kazabara inkuru yo gukiranuka kwawe, N’agakiza kawe umunsi wire, Kuko ntazi umubare wabyo. |
   | 16. | Nzajya aho uri mvuge imirimo ikomeye Umwami Uwiteka yakoze, Nzavuga gukiranuka kwawe wenyine. |
   | 17. | Mana, ni wowe wanyigishije uhereye mu buto bwanjye, Kugeza none ndacyavuga imirimo itangaza wakoze. |
   | 18. | Mana, ntundeke kugeza igihe mera imvi z’ubusaza, Ntarabwira ab’igihe kizaza iby’amaboko yawe, Ntarabwira abazavuka bose gukomera kwawe. |
   | 19. | Mana, urugero rwo gukiranuka kwawe rugera mu ijuru, Ni wowe wakoze ibikomeye, Mana, ni nde uhwanye nawe? |
   | 20. | Ni wowe watweretse ibyago byinshi bikomeye, Uzagaruka utuzure, Utuzamure udukure ikuzimu. |
   | 21. | Ungwirize gukomera, Uhindukire umare umubabaro. |
   | 22. | Nanjye nzagushimisha nebelu, Mana yanjye, nzashima umurava wawe.Ni wowe nzaririmbira ishimwe mbwira inanga, Uwera w’Abisirayeli we. |
   | 23. | Iminwa yanjye izishima cyane, Ubwo nzakuririmbira ishimwe, N’ubugingo bwanjye wacunguye buzishima. |
   | 24. | Kandi ururimi rwanjye ruzavuga gukiranuka kwawe umunsi wire, Kuko abashaka kungirira nabi bakojejwe isoni, bamwajwe. |