   | 1. | Zaburi ya Salomo. Uhe umwami guca imanza kwawe, Uhe umwana w’umwami kutabera kwawe. |
   | 2. | Azacira abantu bawe imanza zitabera, N’abanyamubabaro bawe azabacira imanza z’ukuri. |
   | 3. | Guca imanza zitabera kuzatuma imisozi miremire N’imigufi izanira abantu amahoro. |
   | 4. | Azaca imanza zirengera abanyamubabaro bo mu bantu, Azakiza abana b’abakene, Kandi azavunagura umunyagahato. |
   | 5. | Bazakubaha ibihe byose, Izuba n’ukwezi bikiriho. |
   | 6. | Azamera nk’imvura imanuka ikanyagira ibyatsi biciwe, Nk’ibitonyanga bitonyangira ubutaka. |
   | 7. | Mu minsi ye abakiranutsi bazashisha, Kandi hazabaho amahoro menshi, Kugeza aho ukwezi kuzashirira. |
   | 8. | Azatwara ahereye ku nyanja ageze ku yindi nyanja, Kandi ahereye kuri rwa Ruzi ageze ku mpera y’isi. |
   | 9. | Ababa mu butayu bazamwunamira, Abanzi be bazarigata umukungugu. |
   | 10. | Abami b’i Tarushishi n’abami bo ku birwa bazazana amaturo, Abami b’i Sheba n’abami b’i Seba bazazana ikoro. |
   | 11. | Abami bose bazamwikubita imbere, Amahanga yose azamukorera. |
   | 12. | Kuko azakiza umukene ubwo azataka, N’umunyamubabaro utagira gitabara. |
   | 13. | Azababarira uworoheje n’umukene, Ubugingo bw’abakene azabukiza. |
   | 14. | Azacungura ubugingo bwabo, Abukize agahato n’urugomo, Kandi amaraso yabo azaba ay’igiciro cyinshi imbere ye. |
   | 15. | Nuko azarama kandi bazamuha ku izahabu y’i Sheba, Bazamusabira iteka, Bazamusabira umugisha umunsi wire. |
   | 16. | Hazabaho amasaka menshi mu gihugu no mu mpinga z’imisozi, Amahundo yayo azanyeganyega nk’ibiti byo kuri Lebanoni, Abanyamudugudu bazashisha nk’ubwatsi bwo ku butaka burabije. |
   | 17. | Izina rye rizahoraho iteka ryose, Izina rye rizahamaho, izuba rikiriho, Abantu bazisabira umugisha wo guhwana na we, Amahanga yose azamwita umunyehirwe. |
   | 18. | Uwiteka Imana ni yo Mana y’Abisirayeli ihimbazwe, Ni yo yonyine ikora ibitangaza. |
   | 19. | Izina ryayo ry’icyubahiro rihimbazwe iteka, Isi yose yuzure icyubahiro cyayo. Amen kandi Amen. |
   | 20. | Ibyo Dawidi mwene Yesayi yasabye birarangiye. |