IGICE CYA GATATU (Zaburi 73--89) |
   | 1. | Zaburi iyi ni iya Asafu. Ni ukuri Imana igirira neza Abisirayeli, Bafite imitima iboneye. |
   | 2. | Ariko jyeweho, Ibirenge byanjye byari bugufi bwo guhanuka, Intambwe zanjye zari zishigaje hato zikanyerera. |
   | 3. | Kuko nagiriraga ishyari abibone, Ubwo narebaga abanyabyaha baguwe neza. |
   | 4. | Kuko batababazwa mu ipfa ryabo, Ahubwo imbaraga zabo zirakomera. |
   | 5. | Ntibagira imibabaro nk’abandi, Ntibaterwa n’ibyago nk’abandi. |
   | 6. | Ni cyo gituma ubwibone buba nk’urunigi mu majosi yabo, Urugomo rukabatwikīra nk’igishura. |
   | 7. | Amaso yabo avanywe imutwe no kubyibuha kwabo, Bafite ibiruta ibyo umutima w’umuntu wakwifuza. |
   | 8. | Barakoba bakavugishwa iby’agahato no gukiranirwa kwabo, Bavuga iby’ubwibone. |
   | 9. | Bashyize akanwa kabo mu ijuru, Ururimi rwabo ruzerera mu isi yose. |
   | 10. | Ni cyo gituma abantu be bagaruka aho, Bakamara amazi yuzuye mu gikombe, |
   | 11. | Bakavuga bati “Imana ikibwirwa n’iki? Isumbabyose hari icyo izi?” |
   | 12. | Dore abo ni bo banyabyaha, Kandi kuko bagira amahoro iteka bagwiza ubutunzi. |
   | 13. | Ni ukuri nogereje ubusa umutima wanjye, Kudacumura nagukarabiye ubusa. |
   | 14. | Kuko natewe n’ibyago umunsi ukira, Ngahanwa ibihano mu bitondo byose. |
   | 15. | Iyaba naravuze nti “Reka mvuge ntyo”, Mba narahemukiye ubwoko bw’abana bawe. |
   | 16. | Natekereje uko nabasha kubimenya, Birandushya birananira, |
   | 17. | Kugeza aho nagiriye ahera h’Imana, Nkita ku iherezo rya ba bandi. |
   | 18. | Ni ukuri ubashyira ahanyerera, Urabagusha bagasenyuka. |
   | 19. | Erega bahindutse amatongo mu kanya gato! Ubwoba bw’uburyo bwinshi burabatsembye rwose. |
   | 20. | Nk’uko inzozi zimeze iyo umuntu akangutse, Ni ko nawe Mwami nukanguka, Uzasuzugura icyubahiro cyabo cy’igicucu. |
   | 21. | Ubwo umutima wanjye washariraga, Nkibabaza mu mutima, |
   | 22. | Nari umupfapfa nta bwenge nagiraga, Nameraga nk’inka imbere yawe. |
   | 23. | Ariko none ndi kumwe nawe iteka, Umfashe ukuboko kw’iburyo. |
   | 24. | Uzanyoboza ubwenge bwawe, Kandi hanyuma uzanyakirane icyubahiro. |
   | 25. | Ni nde mfite mu ijuru utari wowe? Kandi mu isi nta we nishimira utari wowe. |
   | 26. | Umubiri wanjye n’umutima wanjye birashira, Ariko Imana ni yo gitare umutima wanjye uhungiraho, Kandi ni yo mugabane wanjye iteka ryose. |
   | 27. | Kuko abakujya kure bazarimbuka, Watsembye abakurekeshejwe no kurarikira bose. |
   | 28. | Ariko jyeweho kwegera Imana ni ko kwiza kuri jye, Umwami Uwiteka ni we ngize ubuhungiro, Kugira ngo namamaze imirimo wakoze yose. |