   | 1. | Zaburi iyi ni indirimbo ya Asafu yahimbishijwe ubwenge. Mana, ni iki cyakudutesheje iteka? Ni iki gituma umujinya wawe ugirira intama zo mu cyanya cyawe, ucumba umwotsi? |
   | 2. | Ibuka iteraniro ryawe waguze kera, Iryo wacunguriye kuba ubwoko bwawe bw’umwandu, N’umusozi wa Siyoni watuyeho. |
   | 3. | Shingura ibirenge byawe ujye mu matongo y’iteka, Ababisha bakoreye ahera ibibi byose. |
   | 4. | Ababisha bawe batontomeye hagati y’inzu twateraniragamo kugusenga, Bashingiye amabendera yabo kuba ibimenyetso. |
   | 5. | Basa nk’abantu bamanikira intorezo, Gutema ibiti by’intsikane. |
   | 6. | None isuku y’ababaji y’aho yose, Barayimenaguza intorezo n’inyundo. |
   | 7. | Batwitse Ahera hawe, Bahumanishije ubuturo bw’izina ryawe kubusenya rwose. |
   | 8. | Baribwiye bati “Tubarimbure rwose”, Batwitse amazu yose yo mu gihugu, Twateraniragamo gusenga Imana. |
   | 9. | Ntitureba ibimenyetso byacu, Nta muhanuzi ukiriho, Kandi nta n’umwe muri twe uzi aho ibyo bizagarukira. |
   | 10. | Mana, umubisha azageza he kudutuka? Umwanzi azatuka izina ryawe iteka? |
   | 11. | Ni iki gituma uhina ukuboko, Ukuboko kwawe kw’iburyo? Gukure mu gituza cyawe ubarimbure. |
   | 12. | Ariko Imana yahoze ari Umwami wanjye na kera, Ikorera iby’agakiza hagati y’isi. |
   | 13. | Ni wowe watandukanishije inyanja imbaraga zawe, Wameneye imitwe y’ibinyamaswa mu mazi. |
   | 14. | Ni wowe wamenaguye imitwe ya Lewiyatani, Warayitanze iba ibyokurya by’ibyo mu butayu. |
   | 15. | Ni wowe watoboye isōko n’umugezi, Wakamije inzuzi zidakama. |
   | 16. | Amanywa ni ayawe kandi n’ijoro ni iryawe, Waremye umucyo n’izuba. |
   | 17. | Ni wowe washyizeho ingabano zose z’isi, Waremye icyi n’itumba. |
   | 18. | Ibuka ibi yuko ababisha bacyashye Uwiteka, Ishyanga ritagira ubwenge ryatutse izina ryawe. |
   | 19. | Ntuhe inyamaswa ubugingo bw’inuma yawe, Ntiwibagirwe ubugingo bw’abanyamubabaro bawe iteka ryose. |
   | 20. | Ite kuri rya sezerano, Kuko ahantu h’umwijima ho mu isi huzuye ubuturo bw’urugomo. |
   | 21. | Uhatwa ye kugaruka akojejwe isoni, Umunyamubabaro n’umukene bashime izina ryawe. |
   | 22. | Mana, haguruka wiburanire, Ibuka yuko umupfapfa yiriza umunsi agutuka. |
   | 23. | Ntiwibagirwe amajwi y’ababisha bawe, Urusaku rw’abaguhagurukira rutumbagira iteka. |