   | 1. | Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Witsemba.” Ni indirimbo ya Asafu yitwa Zaburi. |
   | 2. | Mana, turagushima, Turagushimira kuko izina ryawe riri bugufi, Abantu bamamaza imirimo itangaza wakoze. |
   | 3. | “Nimbona igihe cyashyizweho, Nzaca imanza zitabera. |
   | 4. | Isi n’abayibamo bose bacikamo igikuba, Ni jye wateye inkingi zayo. |
   | 5. | Mbwira abibone nti ‘Ntimukībone’, N’abanyabyaha nti ‘Ntimugashyire hejuru amahembe yanyu. |
   | 6. | Ntimugashyire hejuru cyane amahembe yanyu, Ntimukavuge iby’agasuzuguro mugamitse ijosi.’ ” |
   | 7. | Kuko agakiza kadaturuka iburasirazuba cyangwa iburengerazuba, Cyangwa mu butayu bw’imisozi, |
   | 8. | Ahubwo Imana ni yo mucamanza, Icisha umwe bugufi igashyira undi hejuru. |
   | 9. | Kuko mu ntoki z’Uwiteka hariho agacuma karimo vino ibira, Kuzuye vino ivanze n’ibiyiryoshya arayisuka. Ni ukuri abanyabyaha bo mu isi, Baziranguza itende ryayo barinywe. |
   | 10. | Ariko jyeweho iteka nzajya namamaza ibyo, Nzaririmbira Imana ya Yakobo ishimwe. |
   | 11. | Kandi amahembe yose y’abanyabyaha nzayaca, Ariko amahembe y’abakiranutsi azashyirwa hejuru. |