| 1. | Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwira inanga. Ni indirimbo ya Asafu yitwa Zaburi. |
| 2. | Mu Bayuda Imana iramenyekana, Mu Bisirayeli izina ryayo rirakomeye. |
| 3. | Kandi i Salemu ni ho hema ryayo, I Siyoni ni ho buturo bwayo. |
| 4. | Ni ho yameneye imirabyo yo mu muheto, N’ingabo n’inkota n’intwaro z’intambara. |
| 5. | Uri uw’icyubahiro n’ubwiza bwinshi, Utabarutse mu misozi y’iminyago. |
| 6. | Intwari mu mitima ziranyazwe zisinzira ubuticura, Kandi nta bo mu banyambaraga babonye amaboko yabo. |
| 7. | Mana ya Yakobo, Gucyaha kwawe kwatumye amagare n’amafarashi bisinzirira guhwera. |
| 8. | Wowe ni wowe uteye ubwoba, Ni nde ubasha guhagarara imbere yawe igihe urakaye? |
| 9. | Wumvikanishije amateka uri mu ijuru, Isi yaratinye iraceceka, |
| 10. | Ubwo Imana yahagurutswaga no guca amateka, Ngo ikize abagwaneza bo mu isi bose. |
| 11. | Ni ukuri umujinya w’abantu uzagushimisha, Umujinya uzasigara uzawukenyera. |
| 12. | Muhige umuhigo muwuhigure Uwiteka Imana yanyu, Abayigose bose bazanire amaturo Iteye ubwoba. |
| 13. | Izarimbura imyuka y’abakomeye, Ni yo iteye ubwoba abami bo mu isi. |