   | 1. | Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi mu buryo bwa Yedutuni Ni Zaburi ya Asafu. |
   | 2. | Ndatakira Imana n’ijwi ryanjye, Ndatakira Imana n’ijwi ryanjye, Na yo irantegera ugutwi. |
   | 3. | Ku munsi w’umubabaro wanjye nashatse Umwami Imana, Nijoro nayitegeye amaboko sinacogora, Umutima wanjye wanga kumarwa umubabaro. |
   | 4. | Nibuka Imana ngahagarika umutima, Ndaganya umutima wanjye ukagwa isari. |
   | 5. | Ufata ibihene by’amaso yanjye kugira ngo bidahumiriza, Mfite umubabaro utuma ntabasha kuvuga. |
   | 6. | Njya nibwira iminsi ya kera, Imyaka y’ibihe bya kera. |
   | 7. | Nibuka indirimbo yanjye ya nijoro, Nkibwira mu mutima, Umwuka wanjye wibazanya umwete uti |
   | 8. | “Umwami azaduta iteka ryose? Ntazongera kutwishimira ukundi? |
   | 9. | Imbabazi ze zagiye rwose iteka ryose? Isezerano rye ryapfuye ibihe byose? |
   | 10. | Imana yibagiwe kugira neza? Umujinya wayo utumye ikingirana imbabazi zayo?” |
   | 11. | Maze ndavuga nti “Ibyo ni indwara y’umutima wanjye. Mbega natekereje yuko ukuboko kw’iburyo kw’Isumbabyose guhinduka!” |
   | 12. | Nzibutsa abantu ibikomeye Uwiteka yakoze, Kuko nzibuka ibitangaza byawe bya kera. |
   | 13. | Kandi nzibwira ibyo wakoze byose, Nzita ku bikomeye wakoze. |
   | 14. | Mana, inzira yawe iri ahera, Ni nde mana ikomeye ihwanye n’Imana Rurema? |
   | 15. | Ni wowe Mana ikora ibitangaza, Wamenyekanishije imbaraga zawe mu mahanga. |
   | 16. | Wacunguje ubwoko bwawe ukuboko kwawe, Ni bwo bene Yakobo na Yosefu. |
   | 17. | Mana, amazi yarakurebye, Amazi yarakurebye aratinya, Imuhengeri hahinda umushyitsi, |
   | 18. | Ibicu bisuka amazi, Ijuru rirahinda, Imyambi yawe irashwara. |
   | 19. | Ijwi ry’inkuba yawe ryari muri serwakira, Imirabyo yawe imurikira isi, Isi ihinda umushyitsi iratigita. |
   | 20. | Inzira yawe yari mu nyanja, Inzira zawe zari mu mazi y’isanzure, Ibirenge byawe ntibyamenyekanye. |
   | 21. | Wayoboje ubwoko bwawe nk’umukumbi, Ukuboko kwa Mose na Aroni. |