| 1. | Indirimbo ya Asafu yahimbishijwe ubwenge. Bwoko bwanjye, nimwumve amategeko yanjye, Nimutegere amatwi amagambo yo mu kanwa kanjye. |
| 2. | Ndabumbura akanwa mbacire imigani, Ndavuga amagambo aruhije ya kera. |
| 3. | Ibyo twumvise tukamenya, Ibyo ba sogokuruza batubwiye, |
| 4. | Ntituzabihisha abuzukuruza babo, Tubwire ab’igihe kizaza ishimwe ry’Uwiteka, N’imbaraga ze n’imirimo itangaza yakoze. |
| 5. | Kuko yakomeje guhamya mu Bayakobo, Yashyizeho itegeko mu Bisirayeli, Iryo yategetse ba sogokuruza, Ngo babibwire abana babo, |
| 6. | Kugira ngo ab’igihe kizaza bazabimenye, Ni bo bana bazavuka, Ngo na bo bazahaguruke, Babibwire abana babo, |
| 7. | Kugira ngo biringire Imana, Kandi batibagirwa ibyo Imana yakoze, Ahubwo bitondere amategeko yayo. |
| 8. | Be kuba nka ba sekuruza, Ab’igihe cy’ibigande cy’abagome, Batiboneza imitima, Imitima yabo idakiranukira Imana. |
| 9. | Abefurayimu batwaye intwaro n’imiheto, Basubiye inyuma ku munsi w’intambara. |
| 10. | Ntibitondeye isezerano ry’Imana, Banze kugendera mu mategeko yayo. |
| 11. | Bibagiwe ibyo yakoze, N’imirimo yayo itangaza yaberetse. |
| 12. | Yakoreye ibitangaza mu maso ya ba sekuruza, Mu gihugu cya Egiputa, mu kigarama cy’i Zowani. |
| 13. | Yatandukanije inyanja ibacisha hagati yayo, Ihagarika amazi nk’ikirundo. |
| 14. | Kandi ku manywa yabayobozaga igicu, Ijoro ryose ikabayoboza kumurika k’umuriro. |
| 15. | Yasaturiye ibitare mu butayu, Ibanywesha amazi menshi ava ikuzimu. |
| 16. | Kandi yavushije amasōko mu gitare, Itembesha amazi nk’imigezi. |
| 17. | Ariko bagumya kuyicumuraho, Kugomerera Isumbabyose mu gihugu gikakaye. |
| 18. | Bagerageresha Imana imitima yabo, Bayigerageresha gusaba ibyokurya byo guhaza kwifuza kwabo. |
| 19. | Bagaya Imana bati “Mbese Imana ibasha gutunganiriza ameza mu butayu? |
| 20. | Dore yakubise cya gitare amazi aradudubiza, Imigezi iratemba. Mbese yabasha kuduha n’umutsima? Izabonera ubwoko bwayo inyama?” |
| 21. | Ni cyo cyatumye Uwiteka arakara abyumvise, Umuriro ugacanwa wo gutwika Abayakobo, Umujinya ugacumba ku Bisirayeli, |
| 22. | Kuko batizeye Imana, Kandi ntibiringire agakiza kayo. |
| 23. | Ariko itegeka ibicu byo hejuru, Ikingura inzugi z’ijuru, |
| 24. | Ibagushiriza manu yo kurya, Ibaha ku masaka yo mu ijuru, |
| 25. | Bose barya umutsima w’abakomeye, Iboherereza ibyokurya byo kubahaza rwose. |
| 26. | Ihuhisha mu ijuru umuyaga uturutse iburasirazuba, Iyoboza ubutware bwayo umuyaga uturutse ikusi. |
| 27. | Kandi ibamanurira inyama nyinshi nk’umukungugu, N’inyoni ziguruka nyinshi, Zimeze nk’umusenyi wo ku nyanja, |
| 28. | Izigusha hagati mu rugo rw’amahema yabo, Zigota aho bari. |
| 29. | Nuko bararya barahaga cyane, Yabahaye ibyo bifuje. |
| 30. | Bari bataratandukana no kwifuza kwabo, Ibyokurya byabo byari bikiri mu kanwa kabo, |
| 31. | Umujinya w’Imana urabahagurukira, Wica abanini bo muri bo, Urimbura abasore bo mu Bisirayeli. |
| 32. | Nubwo ibyo byababayeho bagumya gucumura, Ntibizera imirimo yayo itangaza, |
| 33. | Bituma irangiza iminsi yabo nk’umwuka, N’imyaka yabo iyirangirisha kurimbuka kubatunguye. |
| 34. | Uko yabicaga babaririzaga ibyayo, Bakagaruka bakazindukira gushaka Imana, |
| 35. | Bakibuka yuko Imana ari yo gitare cyabo, Kandi yuko Imana Isumbabyose ari umucunguzi wabo. |
| 36. | Ariko bayishyeshyeshaga akanwa kabo, Bakayibeshyeshya indimi zabo, |
| 37. | Kuko imitima yabo itayitunganiye, Kandi batari abanyamurava mu isezerano ryayo. |
| 38. | Ariko yo kuko yuzuye imbabazi, Ibabarira gukiranirwa kwabo ntiyabarimbura, Kandi kenshi isubiza inyuma uburakari bwayo, Ntikangure umujinya wayo wose. |
| 39. | Nuko yibuka yuko ari abantu buntu, N’umuyaga uhita ntugaruke. |
| 40. | Erega ni kenshi bayigomereraga mu butayu, Bayibabarizaga ahatagira abantu, |
| 41. | Bagahindukira bakagerageza Imana, Bakarakaza Iyera ya Isirayeli. |
| 42. | Ntibibukaga ukuboko kwayo, Cyangwa umunsi yabacunguriyemo, ikabakiza abanzi, |
| 43. | Kandi yuko yashyize ibimenyetso byayo muri Egiputa, N’ibitangaza byayo mu kigarama cy’i Zowani, |
| 44. | Igahindura inzuzi z’ab’aho amaraso, N’imigezi yabo ntibabashe kuyinywaho. |
| 45. | Yaboherejemo amarumbo y’isazi zirabarya, N’ibikeri birabarimbura. |
| 46. | Kandi iha ubuzikira imyaka yabo, N’imirimo yabo iyiha inzige. |
| 47. | Yicisha imizabibu yabo urubura, N’imishikima yabo iyicisha imbeho. |
| 48. | Itanga inka zabo ngo zicwe n’urubura, N’imikumbi yabo ngo ikubitwe n’inkota zotsa. |
| 49. | Ibatera uburakari bwayo bukaze, Umujinya n’uburakari n’ibyago, Umutwe w’abamarayika b’abarimbuzi. |
| 50. | Iharurira uburakari bwayo inzira, Ntiyakiza ubugingo bwabo urupfu, Ahubwo iha indwara yanduza ubugingo bwabo. |
| 51. | Ikubita abana b’imfura bose bo muri Egiputa irabica, Abo gukomera kwabo kwatangiriyeho bo mu mahema ya Hamu. |
| 52. | Ariko ubwoko bwayo, ubwayo ibushorera nk’intama ibakurayo, Ibayoborera mu butayu nk’umukumbi. |
| 53. | Ibayobora amahoro bituma badatinya, Maze inyanja irengera ababisha babo. |
| 54. | Kandi ibajyana ku rugabano rw’ahera hayo, Kuri uyu musozi ukuboko kwayo kw’iburyo kwahinduye, |
| 55. | Yirukana amahanga imbere yabo, Ibagereshereza imigozi igihugu cyabo kuba umwandu wabo, Iturisha imiryango y’Abisirayeli mu mahema y’abo ngabo. |
| 56. | Ariko Abisirayeli bagerageza Imana Isumbabyose barayigomera, Ntibitondera ibyo yahamije, |
| 57. | Ahubwo basubira inyuma, Bava mu isezerano nka ba sekuruza, Barateshuka nk’umuheto uhemukira nyirawo. |
| 58. | Kuko bayirakarishije gusengera ahantu habo ho ku mpinga z’imisozi, Bayiteje ishyari ibishushanyo byabo bibajwe. |
| 59. | Imana ibyumvise irarakara, Yanga Abisirayeli urunuka, |
| 60. | Bituma ireka ubuturo bw’i Shilo, Ari bwo hema yabambye hagati y’abantu. |
| 61. | Itanga imbaraga zayo ngo zijyanwe ho iminyago, N’icyubahiro cyayo ngo gifatwe n’amaboko y’ababisha, |
| 62. | Kandi itanga n’abantu bayo ngo bicwe n’inkota, Irakarira umwandu wayo. |
| 63. | Umuriro utwika abasore babo, Abakobwa babo ntibagira indirimbo y’ubukwe, |
| 64. | Abatambyi babo bicwa n’inkota, Abapfakazi babo ntibababorogera. |
| 65. | Maze Umwami Imana irakanguka nk’uwasinziriye, Nk’intwari ivugishwa cyane na vino, |
| 66. | Ikubita ababisha bayo, ibasubiza inyuma, Ibakoza isoni zidashira. |
| 67. | Kandi yanga ihema rya Yosefu, Ntiyatoranya umuryango wa Efurayimu |
| 68. | Ahubwo itoranya umuryango wa Yuda, Umusozi wa Siyoni yakunze. |
| 69. | Yubaka Ahera hayo hadatsembwa nk’ijuru, Nk’isi yashimangiye iteka. |
| 70. | Kandi itoranya Dawidi umugaragu wayo, Imukura mu ngo z’intama, |
| 71. | Kandi imukura ku gukurikira intama zonsa, Kugira ngo aragire Abayakobo ubwoko bwayo, Abisirayeli umwandu wayo. |
| 72. | Nuko abaragirisha umutima utunganye, Abayoboza ubwenge bw’amaboko ye. |