   | 1. | Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa Gititi. Ni Zaburi ya Dawidi. |
   | 2. | Uwiteka Mwami wacu, Erega izina ryawe ni ryiza mu isi yose! Washyize icyubahiro cyawe hejuru y’ijuru. |
   | 3. | Akanwa k’abana bato n’abonka wagahaye gukomeza imbaraga zawe, Gutsindisha abanzi bawe, Kugira ngo uhoze umwanzi n’uhōra inzigo. |
   | 4. | Iyo nitegereje ijuru, umurimo w’intoki zawe, N’ukwezi n’inyenyeri, ibyo waremye, |
   | 5. | Umuntu ni iki ko umwibuka, Cyangwa umwana w’umuntu ko umugenderera? |
   | 6. | Wenze kumugira nk’Imana aburaho hato, Umwambika ubwiza n’icyubahiro nk’ikamba. |
   | 7. | Wamuhaye gutegeka ibyo waremesheje intoki zawe, Wamweguriye ibintu byose ubishyira munsi y’ibirenge bye. |
   | 8. | Wamuhaye gutwara intama zose n’inka, N’inyamaswa zo mu ishyamba na zo, |
   | 9. | N’ibiguruka mu kirere n’amafi yo mu nyanja, N’ibinyura mu nzira zo mu nyanja byose. |
   | 10. | Uwiteka Mwami wacu, Erega izina ryawe ni ryiza mu isi yose! |