| 1. | Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Gititi”. Ni Zaburi ya Asafu. |
| 2. | Muririmbishirize Imana ijwi rirenga ni yo mbaraga zacu, Muvugirize Imana ya Yakobo impundu. |
| 3. | Muririmbe indirimbo muvuze ishako, Mucurange inanga nziza na nebelu. |
| 4. | Muvuze impanda ukwezi kubonetse, Kandi ukwezi kuzoye ku munsi wacu mukuru. |
| 5. | Kuko iryo ari ryo tegeko ryategetswe Abisirayeli, Itegeko ry’Imana ya Yakobo. |
| 6. | Yarikomereje mu Bayosefu kuba iryo guhamya, Ubwo yasohokaga igahagurukira igihugu cya Egiputa. Ni ho numvise amagambo y’Uwo ntari nzi ati |
| 7. | “Nakuye urutugu rwe ku mutwaro, Amaboko ye yakuweho uburetwa bw’igitebo. |
| 8. | Ubwo wari mu mubabaro waratatse, ndagukiza, Nagushubije ndi mu bwihisho bw’inkuba, Nakugeragereje ku mazi y’i Meriba. |
| 9. | Bwoko bwanjye, umva ndaguhamiriza, Wa bwoko bw’Abisirayeli we, iyaba unyumvira. |
| 10. | Muri wowe ntihakabe ikigirwamana cy’abanyamahanga, Kandi ntukagire ikigirwamana cy’abanyamahanga usenga. |
| 11. | Ni jye Uwiteka Imana yawe wagukuye mu gihugu cya Egiputa, Asama cyane nduzuza akanwa kawe. |
| 12. | “Maze ubwoko bwanjye ntibwumviye ijwi ryanjye, Abisirayeli banga kunyitondera. |
| 13. | Nanjye ndabareka ngo bakurikize kunangirwa kw’imitima yabo, Bagendere mu migambi yabo. |
| 14. | Iyaba ubwoko bwanjye bunyumvira, Iyaba Abisirayeli bagendera mu nzira zanjye, |
| 15. | Natsinda ababisha babo vuba, Nahīndurira ukuboko kwanjye ku babarwanya. |
| 16. | Abanzi b’Uwiteka bakamugomokera bakamushyeshya, Ariko ba bandi bakarama iteka. |
| 17. | Yabagaburira amasaka ahunze, Kandi naguhaza ubuhura bwo mu mbigo.” |