   | 1. | Zaburi ya Asafu. Imana ihagarara mu iteraniro ryayo, Icira abigira “imana” urubanza iti |
   | 2. | “Muzageza he guca imanza zibera, Zita ku cyubahiro cy’abanyabyaha? |
   | 3. | Muce imanza zikwiriye uworoheje n’impfubyi, Muce imanza zirenganura umunyamubabaro n’umutindi. |
   | 4. | Mutabare uworoheje n’umukene, Mubakize amaboko y’abanyabyaha. |
   | 5. | “Abo mbwiye nta cyo bazi, nta cyo bamenya, Bagendagenda mu mwijima, Imfatiro zose z’isi ziranyeganyega. |
   | 6. | Ni jye wababwiye nti ‘Muri imana, Mwese muri abana b’Isumbabyose.’ |
   | 7. | Ariko muzapfa nk’abantu, Muzagwa nk’umwe mu bakomeye.” |
   | 8. | Mana, haguruka ucire isi urubanza, Kuko uzagira amahanga yose umwandu wawe. |