| 1. | Iyi ndirimbo ni Zaburi ya Asafu. |
| 2. | Mana, ntuceceke, Mana, ntuhore ntiwirengagize, |
| 3. | Kuko abanzi bawe bagira imidugararo, Abakwanga babyukije umutwe. |
| 4. | Bagambirira imigambi y’uburiganya ngo bagirire nabi ubwoko bwawe, Bagire inama abo urindira mu rwihisho. |
| 5. | Baravuze bati “Nimuze tubarimbure bataba ishyanga, Kugira ngo izina ry’Abisirayeli ritibukwa ukundi.” |
| 6. | Kuko bahuje umutima wo kujya inama, Ni wowe basezeraniye. |
| 7. | Ni bo banyamahema ba Edomu n’Abishimayeli, Kandi n’Abamowabu n’Abahagari, |
| 8. | N’Abagebalu n’Abamoni n’Abamaleki, N’Abafilisitiya n’abatuye i Tiro. |
| 9. | Abashuri na bo bafatanije na bo, Batabaye bene Loti. |
| 10. | Ubagirire nk’ibyo wagiriye Abamidiyani, Nk’ibyo wagiriye Sisera na Yabini ku mugezi Kishoni. |
| 11. | Barimbukiye Endoru, Bahindutse ifumbire ry’ubutaka. |
| 12. | Uhindure abatware babo nka Orebu na Zēbu, Imfura zabo zose uzihindure nka Zeba na Zalumuna, |
| 13. | Kuko zavuze ziti “Twiyendere Ubuturo bw’Imana.” |
| 14. | Mana yanjye, ubahindure nk’umukungugu ujyanwa na serwakira, Nk’umurama utumurwa n’umuyaga. |
| 15. | Nk’uko umuriro utwika ishyamba, Nk’uko ibirimi by’umuriro bitwika imisozi, |
| 16. | Abe ari ko ubahigisha umuyaga wawe, Ubateze ubwoba umuyaga wawe w’ishuheri. |
| 17. | Wuzuze mu maso habo ipfunwe ry’igisuzuguriro, Kugira ngo bashake izina ryawe, Uwiteka. |
| 18. | Bakorwe n’isoni batinye iteka ryose, Bamware barimbuke, |
| 19. | Kugira ngo bamenye yuko uwitwa UWITEKA, Ko ari wowe wenyine Usumbabyose utegeka isi yose. |