   | 1. | Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Gititi”. Ni Zaburi ya bene Kōra. |
   | 2. | Uwiteka Nyiringabo, Erega amahema yawe ni ay’igikundiro! |
   | 3. | Umutima wanjye urifuza ibikari byawe, Ndetse biwutera kugwa isari. Umutima wanjye n’umubiri wanjye bivugiriza Imana ihoraho impundu. |
   | 4. | Igishwi cyiboneye inzu, Intashya yiboneye icyari, Aho ishyira ibyana byayo. Ni ku bicaniro byawe Uwiteka Nyiringabo, Mwami wanjye, Mana yanjye. |
   | 5. | Hahirwa ababa mu nzu yawe, Babasha kugushima ubudasiba. |
   | 6. | Hahirwa umuntu ugufitemo imbaraga, Hahirwa abafite mu mitima inzira zijya i Siyoni. |
   | 7. | Iyo banyuze mu gikombe cyitwa Baka bagihindura ahantu h’amasōko, Imvura y’umuhindo icyambika imigisha. |
   | 8. | Bagenda bagwiza imbaraga, Umuntu wese wo muri bo aboneka mu maso y’Imana i Siyoni. |
   | 9. | Uwiteka Mana Nyiringabo, umva gusenga kwanjye, Mana ya Yakobo, ntegera ugutwi. |
   | 10. | Mana, ngabo idukingira reba, Witegereze mu maso h’uwo wasīze. |
   | 11. | Kuko umunsi umwe mu bikari byawe uruta iyindi igihumbi ahandi, Nakunda guhagarara ku muryango w’inzu y’Imana yanjye, Bindutira kuba mu mahema y’abanyabyaha. |
   | 12. | Kuko Uwiteka Imana ari izuba n’ingabo ikingira, Uwiteka azatanga ubuntu n’icyubahiro, Ntazagira ikintu cyiza yima abagenda batunganye. |
   | 13. | Uwiteka Nyiringabo, Hahirwa umuntu ukwiringira. |