Somera Bibiliya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni Zaburi ya bene Kōra.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Uwiteka, wagiriye igihugu cyawe imbabazi; Wagaruye Abayakobo bajyanywe ho iminyago.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Wababariye gukiranirwa k’ubwoko bwawe, Watwikiriye ibyaha byabo byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Wakuyeho umujinya wawe wose, Waretse uburakari bwawe bukaze urabworoshya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Mana y’agakiza kacu utwigarurire, Kandi ushire umujinya wawe utugirira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Uzaturakarira iteka? Uzakomeza uburakari bwawe ibihe byose?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Ntuzagaruka ubwawe ngo utuzure, Kugira ngo ubwoko bwawe bukwishimire?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Uwiteka, utwereke imbabazi zawe, Uduhe agakiza kawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Reka numve ibyo Imana Uwiteka izavuga, Kuko izabwira ubwoko bwayo n’abakunzi bayo amahoro, Ariko be kugarukira ubupfu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Ni ukuri agakiza kayo kari bugufi bw’abayubaha, Kugira ngo ubwiza bwayo bube mu gihugu cyacu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Imbabazi n’umurava birahuye, Gukiranuka n’amahoro birahoberanye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Umurava umeze mu butaka, Gukiranuka kurebye mu isi kuri mu ijuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Kandi Uwiteka azatanga ibyiza, Igihugu cyacu kizera umwero wacyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Gukiranuka kuzamubanziriza, Kandi kuzahindura intambwe ze inzira yanyurwamo.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zaburi igice cya: