   | 1. | Gusenga kwa Dawidi. Uwiteka, ntegera ugutwi unsubirize, Kuko ndi umunyamubabaro n’umukene. |
   | 2. | Rindira umutima wanjye kuko ndi umukunzi wawe, Mana yanjye, kiza umugaragu wawe ukwiringira. |
   | 3. | Mwami, mbabaririra, Kuko ari wowe ntakira umunsi ukīra. |
   | 4. | Wishimishiriza umutima w’umugaragu wawe, Kuko ari wowe Mwami ncururira umutima. |
   | 5. | Kuko wowe Mwami uri mwiza, witeguye kubabarira, Kandi wuzuye imbabazi ku bakwambaza bose. |
   | 6. | Uwiteka, tegera ugutwi gusenga kwanjye, Tyariza ugutwi ijwi ryo kwinginga kwanjye. |
   | 7. | Ku munsi w’amakuba yanjye no ku w’ibyago byanjye nzakwambaza, Kuko uzansubiza. |
   | 8. | Mwami, mu bigirwamana nta gihwanye nawe, Kandi nta mirimo ihwanye n’iyawe. |
   | 9. | Mwami, amahanga yose waremye azaza, Akwikubite imbere akuramye, Kandi bazahimbaza izina ryawe. |
   | 10. | Kuko ukomeye kandi ukora ibitangaza, Ni wowe Mana wenyine. |
   | 11. | Uwiteka, ujye unyigisha inzira yawe, Nanjye nzajya ngendera mu murava wawe. Teraniriza hamwe ibiri mu mutima wanjye, Ngo wubahe izina ryawe. |
   | 12. | Mwami Mana yanjye, nzagushimisha umutima wanjye wose, Nzahimbaza izina ryawe iteka ryose. |
   | 13. | Kuko imbabazi ungirira ari nyinshi, Kandi wakijije ubugingo bwanjye, Ntibwajya ikuzimu ko hasi. |
   | 14. | Mana, abibone bampagurukiye, Iteraniro ry’abanyarugomo ryashatse ubugingo bwanjye, Batagushyize imbere yabo. |
   | 15. | Ariko wowe Mwami, Uri Imana y’ibambe n’imbabazi, Itinda kurakara, Ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi. |
   | 16. | Unkebuke umbabarire, Uhe umugaragu wawe imbaraga zawe, Ukize umwana w’umuja wawe. |
   | 17. | Unyereke ikimenyetso cy’ibyiza, Kugira ngo abanyanga bakirebe bamware, Kuko wowe Uwiteka, untabaye ukamara umubabaro. |