| 1. | Iyi ndirimbo ni Zaburi ya bene Kōra, yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Mahalati Leyanoti.” Ni indirimbo yahimbishijwe ubwenge ya Hemani Umwezerahi. |
| 2. | Uwiteka, Mana y’agakiza kanjye, Ntakira imbere yawe ku manywa na nijoro. |
| 3. | Gusenga kwanjye kwinjire imbere yawe, Utegere ugutwi gutaka kwanjye, |
| 4. | Kuko umutima wanjye wuzuye imibabaro, Kandi ubugingo bwanjye bwegereye ikuzimu. |
| 5. | Bambarana n’abamanuka bajya muri rwa rwobo, Meze nk’udafite gitabara. |
| 6. | Nasizwe mu bapfuye, Meze nk’abishwe baryama mu gituro, Abo utacyibuka ukundi, Kandi batandukanye n’ukuboko kwawe. |
| 7. | Wanshyize mu rwobo rwo hasi, Ahantu h’umwijima h’ikuzimu. |
| 8. | Umujinya wawe uranshikamiye, Kandi wambabarishije umuraba wawe wose. |
| 9. | Wantandukanije n’abamenyi banjye ubanshyira kure, Wangize uwo banga urunuka, Ndakingiranywe simbasha gusohoka. |
| 10. | Mu maso hanjye hananurwa n’umubabaro. Uwiteka, njya ngutakira uko bukeye, Nkakuramburira amaboko. |
| 11. | Mbese uzereka abapfuye ibitangaza? Ibicucu bizazuka bigushime? |
| 12. | Imbabazi zawe zizavugirwa ikuzimu? Cyangwa se umurava wawe uzavugirwa mu irimbukiro? |
| 13. | Ibitangaza byawe bizamenyekanira mu mwijima? Gukiranuka kwawe kuzamenyekanira mu gihugu cyibagiza? |
| 14. | Ariko Uwiteka ni wowe ntakira, Kandi mu gitondo gusenga kwanjye kuzajya kugusanganira. |
| 15. | Uwiteka, ni iki gituma uta ubugingo bwanjye? Ni iki gituma umpisha mu maso hawe? |
| 16. | Nahereye mu buto mbabazwa ndwana n’umutima, Ngitewe n’ibiteye ubwoba byawe mpagarika umutima. |
| 17. | Umujinya wawe w’inkazi urandengeye, Ibiteye ubwoba byawe biratsembye. |
| 18. | Byangose nk’amazi umunsi urīra, Byanzengurukiye byose icyarimwe. |
| 19. | Abakunzi banjye n’incuti zanjye wabatadukanirije kure yanjye, Abamenyi banjye bagiye mu mwijima. |