| 1. | Indirimbo yahimbishijwe ubwenge ya Etani Umunyezerahi. |
| 2. | Nzaririmba iteka imbabazi z’Uwiteka, Ab’ibihe byose nzabamenyesha umurava wawe n’akanwa kanjye. |
| 3. | Kuko navuze nti “Imbabazi zizakomezwa iteka, No mu ijuru ubwaho uzahashimangira umurava wawe.” |
| 4. | “Nasezeranye isezerano n’uwo natoranije, Narahiye Dawidi umugaragu wanjye |
| 5. | Nti ‘Nzashimangira urubyaro rwawe iteka, Intebe yawe y’ubwami nzayikomeza, Ukageza ibihe byose.’ ” |
| 6. | Uwiteka, ijuru rizashima ibitangaza byawe, Umurava wawe uzashimirwa mu iteraniro ry’abera. |
| 7. | Ni nde wo mu ijuru wagereranywa n’Uwiteka? Ni nde wo mu bana b’Imana uhwanye n’Uwiteka? |
| 8. | Ni we Mana iteye ubwoba bwinshi mu rukiko rw’abera, Ni iyo gutinywa kurusha abayikikije bose. |
| 9. | Uwiteka, Mana Nyiringabo, Ni nde munyambaraga uhwanye nawe, Uwiteka? Umurava wawe urakugose impande zose. |
| 10. | Ni wowe utegeka kwihinduriza kw’inyanja, Iyo umuraba wayo uhagurutse urawutūrisha. |
| 11. | Ni wowe wamenaguye Rahabu imeze nk’uwishwe, Watatanishije ababisha bawe ukoboko kw’imbaraga zawe. |
| 12. | Ijuru ni iryawe, isi na yo ni iyawe, Isi n’ibiyuzuye ni wowe wabishimangiye. |
| 13. | Ikasikazi n’ikusi ni wowe waharemye, I Taboru n’i Herumoni hishimira izina ryawe. |
| 14. | Ufite ukuboko kw’imbaraga, Ukuboko kwawe kurakomeye, Ukuboko kwawe kw’iburyo gushyizwe hejuru. |
| 15. | Gukiranuka no guca imanza zitabera ni imfatiro z’intebe yawe, Imbabazi n’umurava birakubanziriza. |
| 16. | Hahirwa ishyanga rizi ijwi ry’impundu, Uwiteka, rigendera mu mucyo wo mu maso hawe. |
| 17. | Bishimira izina ryawe umunsi ukīra, Kandi gukiranuka kwawe ni ko kubashyirisha hejuru. |
| 18. | Kuko uri icyubahiro cy’imbaraga zabo, Imbabazi zawe ni zo zizashyirisha hejuru ihembe ryacu. |
| 19. | Kuko ingabo idukingira ari Uwiteka, Umwami wacu ari Uwera wa Isirayeli. |
| 20. | Cya gihe wabwiriye abakunzi bawe mu byo beretswe uti “Mpaye umunyambaraga gufasha kwanjye, Nshyize hejuru uwatoranijwe mu bantu. |
| 21. | Mbonye Dawidi umugaragu wanjye, Musīze amavuta yanjye yera. |
| 22. | Ikiganza cyanjye kizajya kibana na we, Ukuboko kwanjye kuzamukomeza. |
| 23. | Umwanzi we ntazamutungura, Kandi umunyabyaha ntazamugirira nabi. |
| 24. | Nanjye nzakubita ababisha be bagwe imbere ye, Nzakubita abamwanga. |
| 25. | Ariko umurava wanjye n’imbabazi zanjye bizabana na we, Kandi izina ryanjye rizashyirisha hejuru ihembe rye. |
| 26. | Nzashyira inyanja mu ntoki ze, N’inzūzi mu kuboko kwe kw’iburyo. |
| 27. | Azantakira ati ‘Ni wowe Data, Imana yanjye, Igitare cy’agakiza kanjye.’ |
| 28. | Kandi nzamuhindura impfura yanjye, Asumbe abandi bami bo mu isi. |
| 29. | Nzamubikira imbabazi zanjye iteka ryose, Isezerano ryanjye rizakomera kuri we. |
| 30. | Kandi nzaramisha urubyaro rwe iteka ryose, Nzaramisha intebe ye y’ubwami nk’iminsi y’ijuru. |
| 31. | “Niba abana be bazareka amategeko yanjye, Ntibagendere mu byo nategetse, |
| 32. | Niba bazaca ku mateka yanjye, Ntibitondere amategeko yanjye, |
| 33. | Ni bwo nzahōrēsha ibicumuro byabo inkoni, No gukiranirwa kwabo nzaguhōrēsha kubakubita. |
| 34. | Ariko sinzamukuraho rwose imbabazi zanjye, Sinzivuguruza umurava wanjye. |
| 35. | Sinzica isezerano ryanjye, Sinzahindura ijambo ryavuye mu kanwa kanjye. |
| 36. | “Igihe kimwe narahiye kwera kwanjye, Sinzabeshya Dawidi. |
| 37. | Urubyaro rwe ruzarama iteka, Intebe ye y’ubwami izarama nk’izuba imbere yanjye. |
| 38. | Izakomezwa iteka ryose nk’ukwezi, Mu ijuru hariho ubihamya wo kwizerwa.” |
| 39. | Ariko ubwawe wataye kure uwo wasīze uramureka, Wamugiriye umujinya. |
| 40. | Wanze urunuka isezerano ry’umugaragu wawe, Wahumanishije ikamba rye kurijugunya hasi. |
| 41. | Wagushije inkike ze zose, Washenye ibihome bye. |
| 42. | Abahisi bose baramunyaga, Abaye igitutsi ku baturanyi be. |
| 43. | Washyize hejuru ukuboko kw’iburyo kw’ababisha be, Wishimishije abanzi be bose. |
| 44. | Ni koko usubiza inyuma ubugi bw’inkota ye, Kandi ntiwamuhaye guhagarara ashikamye mu ntambara. |
| 45. | Wamazeho ubwiza bwe, Wajugunye intebe ye y’ubwami hasi |
| 46. | Wagabanije iminsi y’ubusore bwe, Wamwambitse isoni. |
| 47. | Uwiteka, uzageza he kwihisha iteka? Umujinya wawe uzageza he kwaka nk’umuriro? |
| 48. | Ibuka ko ndi uw’igihe gito, Erega abana b’abantu bose wabaremeye ubusa! |
| 49. | Ni nde uzarama ntapfe, Agakiza ubugingo bwe ukuboko kw’ikuzimu? |
| 50. | Mwami, imbabazi zawe za kera ziri he, Warahiye Dawidi ku bw’umurava wawe? |
| 51. | Mwami, ibuka ibitutsi batuka abagaragu bawe, Uko niyumanganya mu mutima iby’amahanga yose uko ari menshi. |
| 52. | Uwiteka, ibuka ibitutsi by’abanzi bawe, Batutse intambwe z’uwo wasīze. |
| 53. | Uwiteka ahimbazwe iteka ryose. Amen kandi Amen. |