   | 1. | Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa Mutilabeni. Ni Zaburi ya Dawidi. |
   | 2. | Ndashimisha Uwiteka umutima wanjye wose, Ndatekerereza abantu imirimo yawe yose itangaza. |
   | 3. | Ndakunezererwa ndakwishimira, Usumbabyose ndaririmba ishimwe ry’izina ryawe, |
   | 4. | Kuko abanzi banjye basubira inyuma, Bagasitazwa bakarimburwa no mu maso hawe. |
   | 5. | Kuko wanciriye urubanza rukwiriye rutunganye, Wicaye ku ntebe uca imanza zitabera. |
   | 6. | Wakangaye abanyamahanga, warimbuye abanyabyaha, Wasibanganije amazina yabo iteka ryose. |
   | 7. | Abanzi banjye bashizeho barimbutse iteka, N’imidugudu yabo warayishenye, No kwibukwa kwabo kwarabuze. |
   | 8. | Ariko Uwiteka yicara ari umwami iteka, Yateguriye imanza intebe ye. |
   | 9. | Azacira abari mu isi imanza zitabera, Azaha amahanga imanza z’ukuri. |
   | 10. | Kandi Uwiteka azabera abahatwa igihome kirekire kibakingira, Igihome kirekire kibakingira mu bihe by’amakuba. |
   | 11. | Abazi izina ryawe bazakwiringira, Kuko wowe Uwiteka, utareka abagushaka. |
   | 12. | Muririmbire Uwiteka utuye i Siyoni, Mumuvugirize impundu, Mwamamaze mu mahanga imirimo yakoze. |
   | 13. | Kuko ūhōrera amaraso abibuka, Atibagirwa gutaka kw’abanyamubabaro. |
   | 14. | Uwiteka umbabarire, Reba umubabaro mbabazwa n’abanyanga, Ni wowe unzamura ukankura ku marembo y’urupfu, |
   | 15. | Kugira ngo nerekanire ishimwe ryawe ryose, Mu marembo y’umukobwa w’i Siyoni, Kandi nzishimira agakiza kawe. |
   | 16. | Abanyamahanga baguye mu bushya bacukuye, Mu kigoyi bateze ni ho ikirenge cyabo gifashwe. |
   | 17. | Uwiteka yimenyekanishije yashohoje iteka, Ategesha umunyabyaha imirimo y’intoki ze nk’ikigoyi. |
Higayoni; Sela. |
   | 18. | Abanyabyaha bazasubizwa ikuzimu, Ni bo mahanga yose yibagirwa Imana. |
   | 19. | Kuko umukene atazibagirana iteka, Kandi ibyiringiro by’abanyamubabaro bitazabura iteka. |
   | 20. | Uwiteka, haguruka abantu bē kunesha, Amahanga acirweho iteka imbere yawe. |
   | 21. | Uwiteka ubatere ubwoba, Amahanga yimenye ko ari abantu buntu. |