IGICE CYA KANE (Zaburi 90--106) |
| 1. | Gusenga kwa Mose, umuntu w’Imana. Mwami, ibihe byose wahoze uri ubuturo bwacu. |
| 2. | Imisozi itaravuka, Utararamukwa isi n’ubutaka, Uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose, Ni wowe Mana. |
| 3. | Uhindura abantu umukungugu, Kandi ukavuga uti “Bana b’abantu, musubireyo.” |
| 4. | Kuko imyaka igihumbi mu maso yawe imeze nk’umunsi wejo wahise, Cyangwa nk’igicuku cy’ijoro. |
| 5. | Ubajyana nk’isūri bameze nk’ibitotsi, Bukeye bameze nk’ibyatsi bimera. |
| 6. | Mu gitondo birera bigakura, Nimugoroba bigacibwa bikuma. |
| 7. | Natwe uburakari bwawe bwatumazeho, Umujinya wawe waduhagaritse imitima. |
| 8. | Washyize ibyo twakiraniwe imbere yawe, N’ibyaha byacu byahishwe wabishyize mu mucyo wo mu maso hawe. |
| 9. | Kuko iminsi yacu yose ishize tukiri mu mujinya wawe, Imyaka yacu tuyirangiza nko gusuhuza umutima. |
| 10. | Iminsi y’imyaka yacu ni imyaka mirongo irindwi, Ariko kandi nitugira intege nyinshi ikagera kuri mirongo inani. Nyamara ibyiratwa byayo ni imiruho n’umubabaro, Kuko ishira vuba natwe tukaba tugurutse. |
| 11. | Ni nde uzi imbaraga z’uburakari bwawe, Akamenya umujinya wawe uko wowe ukwiriye kubahwa? |
| 12. | Utwigishe kubara iminsi yacu, Uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge. |
| 13. | Uwiteka garuka, Ko watinze uzageza ryari? Abagaragu bawe uduhindurire umutima. |
| 14. | Mu gitondo uzaduhaze imbabazi zawe, Kugira ngo tuzajye twishima tunezerwe iminsi yacu yose. |
| 15. | Utwishimishe ibyishimo bingana n’iminsi watubabarijemo, N’imyaka twabonyemo ibyago. |
| 16. | Umurimo wawe utubonekere abagaragu bawe, Gukomera kwawe kumenyekanire ku bana bacu. |
| 17. | Ubwiza bw’Uwiteka Imana yacu bube kuri twe, Kandi udukomereze imirimo y’intoki zacu, Nuko imirimo y’intoki zacu uyikomeze. |