   | 1. | Uba mu rwihisho rw’Isumbabyose, Azahama mu gicucu cy’Ishoborabyose. |
   | 2. | Ndabwira Uwiteka nti “Uri ubuhungiro bwanjye n’igihome kinkingira, Imana yanjye niringira.” |
   | 3. | Kuko ari we uzagukiza ikigoyi cy’umugoyi, Na mugiga irimbura. |
   | 4. | Azakubundikiza amoya ye, Kandi uzajya uhungira munsi y’amababa ye, Umurava we ni ingabo n’icyuma kigukingira. |
   | 5. | Igiteye ubwoba cya nijoro ntikizagutinyisha, Cyangwa umwambi ugenda ku manywa, |
   | 6. | Cyangwa mugiga igendera mu mwijima, Cyangwa kurimbura gutsemba ku manywa y’ihangu. |
   | 7. | Abantu igihumbi bazagwa iruhande rwawe, Abantu inzovu bazagwa iburyo bwawe, Ariko ntibizakugeraho. |
   | 8. | Uzabirebesha amaso yawe gusa, Ubone ibihembo by’abanyabyaha. |
   | 9. | Kuko ari wowe buhungiro bwanjye Uwiteka, Wagize Isumbabyose ubuturo, |
   | 10. | Nuko nta kibi kizakuzaho, Kandi nta cyago kizegera ihema ryawe. |
   | 11. | Kuko azagutegekera abamarayika be, Ngo bakurindire mu nzira zawe zose. |
   | 12. | Bazakuramira mu maboko yabo, Ngo udakubita ikirenge ku ibuye. |
   | 13. | Uzakandagira intare n’impoma, Uzaribata umugunzu w’intare n’ikiyoka. |
   | 14. | “Kuko yankunze akaramata ni cyo nzamukiriza, Nzamushyira hejuru kuko yamenye izina ryanjye. |
   | 15. | Azanyambaza nanjye mwitabe, Nzabana na we mu makuba no mu byago, Nzamukiza muhe icyubahiro. |
   | 16. | Nzamuhaza uburame, Kandi nzamwereka agakiza kanjye.” |