   | 1. | Zaburi iyi ni indirimbo yo kuririmbwa ku isabato. |
   | 2. | Ni byiza gushima Uwiteka, No kuririmbira izina ryawe ishimwe, Usumbabyose, |
   | 3. | Kwerekana imbabazi zawe mu gitondo, N’umurava wawe uko bwije, |
   | 4. | Tubwira inanga y’imirya cumi na nebelu, Tubwirisha inanga ijwi ry’uwibwira. |
   | 5. | Kuko wowe Uwiteka, wanyishimishije n’umurimo wakoze, Nzavugishwa impundu n’imirimo y’intoki zawe. |
   | 6. | Uwiteka, erega imirimo wakoze irakomeye! Ibyo utekereza bifite uburebure bw’ikijyepfo. |
   | 7. | Umuntu umeze nk’inka ntazi ibi, Umupfu ntabimenya. |
   | 8. | Iyo abanyabyaha bārutse nk’ibyatsi, Kandi inkozi z’ibibi zose iyo zeze, Ni ukugira ngo barimbuke iteka, |
   | 9. | Ariko wowe Uwiteka, ushyizwe hejuru iteka ryose. |
   | 10. | Dore abanzi bawe Uwiteka, Dore abanzi bawe bazarimbuka, Inkozi z’ibibi zose zizatatanywa. |
   | 11. | Ariko washyize hejuru ihembe ryanjye nk’iry’imbogo, Nsīzwe amavuta mashya. |
   | 12. | Kandi ijisho ryanjye ryarebye ibyo nshakira abanzi banjye, Amatwi yanjye yumvise ibyo nshakira abanyabyaha bampagurukiye. |
   | 13. | Umukiranutsi azashisha nk’umukindo, Azashyirwa hejuru nk’umwerezi w’i Lebanoni. |
   | 14. | Ubwo batewe mu rugo rw’Uwiteka, Bazashishira mu bikari by’Imana yacu. |
   | 15. | Bazagumya kwera no mu busaza, Bazagira amakakama menshi n’itoto, |
   | 16. | Kugira ngo byerekane yuko Uwiteka atunganye, Ni we gitare cyanjye, ntarimo gukiranirwa na guke. |