| 1. | Uwiteka ari ku ngoma yambaye icyubahiro, Uwiteka arambaye yikenyeje imbaraga, Kandi isi irakomeye ntibasha kunyeganyega. |
| 2. | Intebe yawe yakomeye uhereye kera, Wowe uhoraho wahereye kera kose. |
| 3. | Uwiteka, inzuzi ziteye hejuru, Inzuzi ziteye hejuru amajwi yazo, Inzuzi zitera hejuru guhōrera kwazo. |
| 4. | Amajwi y’amazi menshi, Umuraba ukomeye w’inyanja, Uwiteka uri hejuru abirusha imbaraga. |
| 5. | Ibyo wahamije ni ibyo kwiringirwa cyane, Uwiteka, kwera gukwiriye inzu yawe iteka ryose. |