   | 1. | Uwiteka, Mana yo guhōra inzigo, Mana yo guhōra inzigo, rabagirana. |
   | 2. | Wa mucamanza w’abari mu isi we, wishyire hejuru, Witure abibone ibibakwiriye. |
   | 3. | Uwiteka, abanyabyaha bazageza he, Abanyabyaha bazageza he kwishima? |
   | 4. | Badudubiranya amagambo bavuga iby’agasuzuguro. Inkozi z’ibibi zose zirirarira. |
   | 5. | Uwiteka, bamenagura ubwoko bwawe, Bababaza umwandu wawe. |
   | 6. | Bica umupfakazi n’umunyamahanga, Bica n’impfubyi, |
   | 7. | Bakavuga bati “Uwiteka ntari bubibone, Imana ya Yakobo ntiri bubyiteho.” |
   | 8. | Mwa bameze nk’inka mwe bo mu bantu, mwite kuri ibi, Mwa bapfu mwe, muzagira ubwenge ryari? |
   | 9. | Iyashyizeho ugutwi ntizumva? Iyaremye ijisho ntizareba? |
   | 10. | Ihanisha amahanga ibihano ntizahana? Si yo yigisha abantu ubwenge? |
   | 11. | Uwiteka azi ibyo abantu bibwira, Ko ari iby’ubusa gusa. |
   | 12. | Uwiteka, hahirwa umuntu uhana, Ukamwigishisha amategeko yawe, |
   | 13. | Kugira ngo umuruhure iminsi y’amakuba n’ibyago, Kugeza aho abanyabyaha bazacukurirwa ubushya, |
   | 14. | Kuko Uwiteka atazata ubwoko bwe, Kandi atazareka umwandu we. |
   | 15. | Kuko guca imanza kuzasubira ku kutabera, Kandi abafite imitima itunganye bose bazabishima. |
   | 16. | Ni nde uzahaguruka akantabara kurwanya abanyabyaha? Ni nde uzahaguruka mu ruhande rwanjye kurwanya inkozi z’ibibi? |
   | 17. | Iyo Uwiteka ataba umutabazi wanjye, Ubugingo bwanjye buba bwaratuye vuba ahacecekerwa. |
   | 18. | Nkivuga nti “Ikirenge cyanjye kiranyereye”, Imbabazi zawe Uwiteka, zarandamiye. |
   | 19. | Iyo ibyo nshidikanya byinshi bimpagaritse umutima, Ibyo umpumuriza byishimisha ubugingo bwanjye. |
   | 20. | Mbese intebe y’abanyarugomo izafatanya nawe? Bagira amategeko urwitwazo rw’igomwa, |
   | 21. | Bateranira gutera ubugingo bw’umukiranutsi, Bagaciraho iteka amaraso atariho urubanza. |
   | 22. | Ariko Uwiteka ni igihome kirekire kinkingira, Imana yanjye ni igitare cy’ubuhungiro bwanjye. |
   | 23. | Kandi izabagaruraho gukiranirwa kwabo, Izabarimburira mu byaha byabo, Uwiteka Imana yacu, izabarimbura. |