| 1. | Nimuze turirimbire Uwiteka, Tuvugirize impundu igitare cy’agakiza kacu. |
| 2. | Tujye mu maso ye tumushima, Tumuvugirize impundu n’indirimbo. |
| 3. | Kuko Uwiteka ari Imana ikomeye, Ni Umwami ukomeye usumba ibigirwamana byose. |
| 4. | Ikuzimu hari mu kuboko kwe, Kandi impinga z’imisozi na zo ni ize. |
| 5. | Inyanja ni iye, ni we wayiremye, Intoki ze ni zo zabumbye ubutaka. |
| 6. | Nimuze tumuramye twunamye, Dupfukamire Uwiteka Umuremyi wacu. |
| 7. | Kuko ari we Mana yacu, Natwe turi abantu b’icyanya cye, Turi intama zo mu kuboko kwe. Uyu munsi icyampa mukumva ijwi rye, |
| 8. | Ntimwinangire imitima, Nk’uko mwayinangiriye i Meriba, No ku munsi w’i Masa mu butayu, |
| 9. | Ubwo ba sekuruza wanyu bangeragezaga, Bakantata bakabona umurimo wanjye. |
| 10. | Narakariye ab’icyo gihe imyaka mirongo ine, Ndavuga nti “Ubu ni ubwoko buhora buyoba mu mitima yabwo, Kandi ntibamenya inzira zanjye.” |
| 11. | Ni cyo cyatumye ndahirana umujinya nti “Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye.” |