Somera Bibiliya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Muririmbire Uwiteka indirimbo nshya, Mwa bari mu isi mwese mwe, Muririmbire Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Muririmbire Uwiteka muhimbaze izina rye, Mwerekane agakiza ke uko bukeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Mwogeze icyubahiro cye mu mahanga, Imirimo itangaza yakoze muyogeze mu mahanga yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Kuko Uwiteka akomeye akwiriye gushimwa cyane, Kandi ateye ubwoba, arusha ibigirwamana byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Kuko ibigirwamana by’amahanga byose ari ubusa, Ariko Uwiteka ni we waremye ijuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Icyubahiro no gukomera biri imbere ye, Imbaraga n’ubwiza biri ahera he.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Mwa miryango y’amahanga mwe, mwāturire Uwiteka, Mwāturire Uwiteka ko afite icyubahiro n’imbaraga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Mwāturire Uwiteka ko izina rye rifite icyubahiro, Muze mu bikari bye muzanye ituro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Musenge Uwiteka mwambaye ibyera, Mwa bari mu isi mwese mwe, Muhindire umushyitsi imbere ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Muvugire mu mahanga muti “Uwiteka ari ku ngoma.” Kandi isi irakomeye ntibasha kunyeganyega, Azacira amahanga imanza zitabera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Ijuru rinezerwe, isi yishime, Inyanja ihōrerane n’ibiyuzuye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Ikigarama cyishimane n’ibikirimo byose, Ni bwo ibiti byo mu ishyamba bizaririmbishwa n’ibyishimo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Imbere y’Uwiteka kuko agiye kuza, Agiye kuza agacira abari mu isi imanza, Azacira abari mu isi imanza zitabera, Azacira amahanga imanza zihwanye n’umurava we.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zaburi igice cya: