   | 1. | Uwiteka ari ku ngoma, isi yishime, Ibirwa binezerwe uko bingana. |
   | 2. | Ibicu n’umwijima biramukikiza, Gukiranuka no guca imanza zitabera ni imfatiro z’intebe ye. |
   | 3. | Umuriro uramubanziriza, Ugatwika ababisha be impande zose. |
   | 4. | Imirabyo ye yamurikiye isi, Ubutaka burabireba buhinda umushyitsi. |
   | 5. | Imisozi iyagira nk’ibimamāra imbere y’Uwiteka, Imbere y’Umwami w’isi yose. |
   | 6. | Ijuru rivuga gukiranuka kwe, Amahanga yose yarebye ubwiza bwe. |
   | 7. | Abasenga ibishushanyo bibajwe, Bakirata iby’ubusa bamware, Ibigirwamana byose biramuramya. |
   | 8. | Siyoni yarabyumvise iranezerwa, Abakobwa ba Yuda bishimishwa n’imanza zawe zitabera, Uwiteka. |
   | 9. | Kuko wowe Uwiteka usumba byose, Ugategeka isi yose, Ushyizwe hejuru cyane y’ibigirwamana byose. |
   | 10. | Mwa bakunda Uwiteka mwe, mwange ibibi, Arinda ubugingo bw’abakunzi be, Abakiza amaboko y’abanyabyaha. |
   | 11. | Umucyo ubibirwa umukiranutsi, Umunezero ubibirwa abafite imitima itunganye. |
   | 12. | Mwa bakiranutsi mwe, mwishimire Uwiteka, Kandi mushime izina rye, ari ryo rwibutso rwo kwera kwe. |