   | 1. | Zaburi. Muririmbire Uwiteka indirimbo nshya, Kuko yakoze ibitangaza. Ikiganza cye cy’iburyo n’ukuboko kwe kwera yabizanishije agakiza. |
   | 2. | Uwiteka yamenyekanishije agakiza ke, Gukiranuka kwe yakwerekanye ku mugaragaro mu maso y’amahanga. |
   | 3. | Yibutsa imbabazi ze n’umurava we, Kubigirira inzu y’Abisirayeli, Abo ku mpera y’isi hose barebye agakiza k’Imana yacu. |
   | 4. | Mwa bari mu isi mwese mwe, Muvugirize Uwiteka impundu, Musandure muririmbishwe n’ibyishimo, Muririmbe ishimwe. |
   | 5. | Muririmbire Uwiteka ishimwe mubwira inanga, Mubwire inanga, muririmbe indirimbo. |
   | 6. | Muvugirize impundu imbere y’Umwami Uwiteka, N’impanda n’ijwi ry’ihembe. |
   | 7. | Inyanja ihōrerane n’ibiyuzuye, N’isi n’abayibamo bose. |
   | 8. | Inzuzi zikome mu mashyi, Imisozi iririmbire hamwe, Iririmbishwe n’ibyishimo, |
   | 9. | Imbere y’Uwiteka kuko agiye kuza, Agacira abari mu isi imanza. Azacira abari mu isi imanza zitabera, Azacira amahanga imanza zitunganye. |