   | 1. | Uwiteka ari ku ngoma, Amahanga ahinze imishitsi, Yicaye ku Bakerubi, isi iranyeganyega. |
   | 2. | Uwiteka muri Siyoni arakomeye, Kandi ari hejuru y’amahanga yose. |
   | 3. | Bashime izina ryawe rikomeye riteye ubwoba, Ni we wera. |
   | 4. | Imbaraga z’umwami zikunda imanza zitabera, Ni wowe ukomeza ibitunganye. Imanza zitabera no gukiranuka, Ni wowe ubikorera mu Bayakobo. |
   | 5. | Mushyire hejuru Uwiteka Imana yacu, Kandi musengere imbere y’intebe y’ibirenge bye, Ni we wera. |
   | 6. | Mose na Aroni bo mu batambyi be, Na Samweli wo mu bambazaga izina rye, Bambazaga Uwiteka akabasubiza. |
   | 7. | Yababwiriraga mu nkingi y’igicu, Bakitondera ibyo yahamije n’amategeko yabategetse. |
   | 8. | Uwiteka Mana yacu, warabasubizaga, Wari Imana ibababarira, Nubwo wabahoraga ibyo bakoraga. |
   | 9. | Mushyire hejuru Uwiteka Imana yacu, Musengere ku musozi we wera, Kuko Uwiteka Imana yacu ari uwera. |