Imana ihana Abayuda ku bw’ibyaha byabo |
| 1. | Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Zefaniya mwene Kushi, mwene Gedaliya, mwene Amariya, mwene Hezekiya, ku ngoma ya Yosiya mwene Amoni umwami w’u Buyuda. |
| 2. | Uwiteka aravuga ati “Nzatsembaho ibintu byose biri ku isi, |
| 3. | nzatsembaho abantu n’amatungo, nzatsembaho ibiguruka mu kirere n’amafi yo mu nyanja, n’abakiranirwa n’ibisitaza byabo, nzaca abantu ku isi. Ni ko Uwiteka avuga. |
| 4. | “Nzarambura ukuboko kwanjye ntere ab’i Buyuda n’abatuye i Yerusalemu bose, nzaca ibyasigaye bya Bāli aho hantu, n’izina ry’Abakemari hamwe n’abatambyi, |
| 5. | n’abasenga ingabo zo mu ijuru bari hejuru y’amazu yabo, n’abasenga barahira Uwiteka bakagerekaho na Milikomu, |
| 6. | n’abasubiye inyuma bakareka gukurikira Uwiteka, n’abatigeze gushaka Uwiteka habe no kumusenga. |
| 7. | “Ujye ucecekera imbere y’Umwami Imana kuko umunsi w’Uwiteka uri hafi, Uwiteka yiringanirije igitambo yeza n’indarikwa. |
| 8. | Ku munsi w’igitambo cy’Uwiteka nzahana ibikomangoma n’abana b’umwami, n’abambaye imyambaro y’abanyamahanga. |
| 9. | Uwo munsi nzahana abasimbuka ibitabo by’amazu bose, bakuzuza inyumba ya shebuja mo urugomo n’uburiganya. |
| 10. | “Uwo munsi, ni ko Uwiteka avuga, hazumvikana induru ku irembo ry’Amafi, n’umuborogo ukomeye mu ruhande rwa kabiri, no guhorera gukomeye kuzaba guturutse mu misozi. |
| 11. | Nimuboroge yemwe abatuye i Makiteshi, kuko abantu b’i Kanāni baciwe, n’abikorezi b’ifeza batsembweho. |
| 12. | “Icyo gihe, nzashakisha muri Yerusalemu imuri, mpane abantu bibumbiye hamwe nk’inzoga y’itende bibwira mu mitima yabo bati ‘Ari icyiza ari n’ikibi, Uwiteka nta cyo azadutwara.’ |
| 13. | Kandi ubutunzi bwabo buzagenda ho iminyago, n’amazu yabo azaba imisaka. Ni ukuri bazubaka amazu ariko ntibazayabamo, kandi bazatera inzabibu na zo ntibazanywa vino yazo. |
| 14. | “Umunsi ukomeye w’Uwiteka uri bugufi, ndetse umuhindo wawo ugeze hafi kandi urihuta, intwari irataka inyinyiriwe. |
| 15. | Uwo munsi ni umunsi w’uburakari, ni umunsi w’amakuba n’umubabaro, ni umunsi wo kurimbura no kwangiza, ni umunsi urimo umwijima n’ibihu, ni umunsi w’ibicu n’umwijima w’icuraburindi. |
| 16. | Ni umunsi wo kuvuza impanda n’induru, bivugira imidugudu y’ibihome n’iminara miremire. |
| 17. | “Nzihebesha abantu bagende nk’impumyi kuko bacumuye ku Uwiteka, kandi amaraso yabo azaseswa nk’umukungugu, n’imibiri yabo itabwe nk’amayezi. |
| 18. | “Ifeza zabo n’izahabu zabo ntabwo bizabasha kubakiza ku munsi w’uburakari bw’Uwiteka, ahubwo igihugu cyose kizatsembwa n’umurimo utewe no gufuha kwe, kuko azatsembaho abatuye mu gihugu bose biteye ubwoba.” |