Iby’inkoni ebyiri zitwa Buntu na Kunga |
   | 1. | Kingura inzugi zawe Lebanoni, umuriro utwike imyerezi yawe. |
   | 2. | Boroga wa muberoshi we, kuko umwerezi uguye kandi ibiti byiza cyane bikaba byangiritse. Nimuboroge mwa myela y’i Bashani mwe, kuko ishyamba ritamenwa riguye. |
   | 3. | Umva ijwi ry’induru y’abashumba kuko icyubahiro cyabo cyangiritse, umva ijwi ry’imigunzu y’intare yivuga kuko ubwibone bwa Yorodani bwangiritse. |
   | 4. | Uwiteka Imana yanjye iravuga iti “Ragira ubushyo bw’imbagwa. |
   | 5. | Bene zo ni bo bazica bakibwira ko nta bicumuro bafite, kandi abazitunda bakavuga bati ‘Uwiteka ashimwe kuko mbaye umukire’, kandi abashumba bazo ntibazibabariye. |
   | 6. | “Sinzongera kubabarira abaturage bo mu gihugu, ni ko Uwiteka avuga, ahubwo nzabatanga, umuntu wese mugabize mugenzi we cyangwa umwami. Abo bazagirira igihugu nabi kandi sinzababakiza.” |
   | 7. | Nuko ndagira ubushyo bw’imbagwa, ni koko zari mbi. Maze nenda inkoni ebyiri imwe nyita Buntu, indi nyita Kunga mperako ndagira ubushyo. |
   | 8. | Mu kwezi kumwe nirukana abo bashumba batatu kuko bari banduhije, kandi na bo bari banzinutswe. |
   | 9. | Nuko ndavuga nti “Sinzabaragira, upfuye napfe, uzakurwaho nakurweho, abazarokoka bazaryane.” |
   | 10. | Maze nenda inkoni yanjye Buntu nyicamo kabiri, kugira ngo nice isezerano nasezeranye n’amahanga yose. |
   | 11. | Uwo munsi iravunika, maze abakene bo mu bushyo banyumviraga bamenya yuko iryo jambo ari iry’Uwiteka. |
   | 12. | Ndababwira nti “Niba mureba ko ari byiza nimumpe ibihembo byanjye, kandi niba atari byiza nimurorere.” Nuko bangerera ibice by’ifeza mirongo itatu, babimpa ho ibihembo. |
   | 13. | Uwiteka arambwira ati “Jugunyira umubumbyi ya ngirwagiciro banciriye.” Nuko nenda bya bice by’ifeza mirongo itatu, ndabijyana mbijugunyira umubumbyi mu nzu y’Uwiteka. |
   | 14. | Maze inkoni yanjye ya kabiri yitwa Kunga nyicamo kabiri, kugira ngo nice ubuvandimwe bwa Yuda na Isirayeli. |
   | 15. | Nuko Uwiteka arambwira ati “Ongera urarure ibintu by’umushumba gito. |
   | 16. | Dore nzahagurutsa umushumba mu gihugu utazita ku ntama zizimiye, kandi ntazashaka izatatanye, izivunitse ntazazunga n’inzima ntazaziragira, ahubwo azarya inyama z’izibyibushye ndetse azaguguna n’inzara zazo. |
   | 17. | Azabona ishyano uwo mwungeri gito usiga umukumbi! Inkota izamukubita ku kuboko no ku jisho ry’iburyo, ukuboko kwe kuzuma pe, kandi ijisho rye ry’iburyo rizahuma rwose.” |