Ahanura ko Abayuda bazakizwa |
| 1. | Ibyo ijambo ry’Uwiteka rihanurira Isirayeli. Uwiteka wabambye ijuru agashyiraho imfatiro z’isi, kandi akarema umwuka mu muntu aravuga ati |
| 2. | “Dore nzahindura i Yerusalemu igikombe kidandabiranye amahanga yose ahakikije n’i Buyuda, ubwo bazagota i Yerusalemu. |
| 3. | Uwo munsi i Yerusalemu nzahahindura ibuye riremerera amahanga yose, abazaryikorera bose bazakomereka cyane, kandi amahanga yose yo mu isi azateranira kuharwanya.” |
| 4. | Uwiteka aravuga ati “Uwo munsi nzakanga ifarashi yose, kandi uyiriho nzamutera ibisazi. Nzaherereza amaso ku nzu ya Yuda, kandi amafarashi y’amahanga yose nzayahuma amaso. |
| 5. | Abatware b’u Buyuda bazibwira bati ‘Abaturage b’i Yerusalemu ni bo maboko yacu, kuko bafite Uwiteka Nyiringabo ho Imana yabo.’ |
| 6. | “Uwo munsi abatware b’u Buyuda nzabahindura nk’urujyo ruriho umuriro bashyira mu nkwi, cyangwa ifumba bashyize mu miba y’ingano. Bazakongora amahanga yose abakikije iburyo n’ibumoso, kandi bazabona i Yerusalemu hongeye kubakwa aho hahoze. |
| 7. | “Kandi Uwiteka azabanza gukiza amahema y’i Buyuda, kugira ngo icyubahiro cy’inzu ya Dawidi, n’icy’ab’i Yerusalemu cye kwamamara ngo kirute icy’u Buyuda. |
| 8. | Uwo munsi Uwiteka azarinda abaturage b’i Yerusalemu, umunyantegenke muri bo azamera nka Dawidi, kandi inzu ya Dawidi izamera nk’Imana, nka marayika w’Uwiteka uri imbere yabo. |
| 9. | Maze uwo munsi nzashaka kurimbura amahanga yose yateye i Yerusalemu. |
| 10. | “Kandi nzasuka ku nzu ya Dawidi no ku baturage b’i Yerusalemu umutima w’imbabazi n’uwo kwinginga. Bazitegereza jyewe uwo bacumise, bazamuborogera nk’uko umuntu aborogera umwana we w’ikinege, bazamuririra bashavure, nk’uko umuntu agirira umwana we w’imfura ishavu. |
| 11. | Uwo munsi i Yerusalemu bazaboroga cyane, nk’uko baborogeye i Hadadirimoni mu kibaya cy’i Megido. |
| 12. | Kandi igihugu kizaboroga, umuryango wose ukwawo, umuryango w’inzu ya Dawidi ukwawo n’abagore babo ukwabo, n’umuryango w’inzu ya Natani ukwawo n’abagore babo ukwabo, |
| 13. | n’umuryango w’inzu ya Lewi ukwawo n’abagore babo ukwabo, n’umuryango w’Abashimeyi ukwawo n’abagore babo ukwabo, |
| 14. | n’imiryango isigaye yose, umuryango wose ukwawo n’abagore babo ukwabo. |