Somera Bibiliya kuri Telefone
Iby’isōko yo koza ibyaha
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
“Uwo munsi ab’inzu ya Dawidi n’abaturage b’i Yerusalemu bazaziburirwa isōko yo kuboza ibyaha n’imyanda.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Uwo munsi nzatsemba amazina y’ibigirwamana mu gihugu bye kuzibukwa ukundi, kandi nzirukana abahanuzi n’umwuka wanduye mu gihugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Maze niharamuka habonetse uhanura, se na nyina bamwibyariye bazamubwira bati ‘Ntuzabaho kuko uhanura ibinyoma mu izina ry’Uwiteka’, nuko nahanura, se na nyina bamwibyariye bazamusogota.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Nuko uwo munsi abahanuzi bose nibahanura, bazakorwa n’isoni zo kuvuga ibyo beretswe, kandi ntibazongera kwambara imyambaro y’ubwoya yo kubeshya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Ahubwo azahakana ati ‘Sindi umuhanuzi, ndi umuhinzi w’ubutaka kuko banguze nkiri muto.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Kandi bazambaza bati ‘Izo nguma zo mu biganza byawe wazikomerekejwe n’iki?’ Na we azabasubiza ati ‘Izi nguma nazikomerekeye mu nzu y’incuti zanjye.’
Inkota y’Imana ihagurukirizwa umwungeri
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
“Byuka wa nkota we, urwane n’umushumba wanjye, urwane n’umuntu mugenzi wanjye, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kubita umwungeri intama zisandare, kandi n’abato nzabashyiraho ukuboko kwanjye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Uwiteka aravuga ati “Muri icyo gihugu cyose, ibice bibiri byacyo bizarimbuka bipfe, ariko icya gatatu kizasigara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Kandi icyo gice cya gatatu nzakinyuza mu muriro, mbatunganye nk’uko batunganya ifeza. Nzabagerageza nk’uko bagerageza izahabu, bazambaza izina ryanjye, nanjye nzabumvira. Nzabita abantu banjye, na bo bazavuga bati ‘Uwiteka ni we Mana yanjye.’ ”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zekariya igice cya: