Umunsi w’Uwiteka |
| 1. | Dore hazaba umunsi w’Uwiteka ubwo bazagabanira iminyago muri wowe. |
| 2. | Nzakoranya amahanga yose atere i Yerusalemu, kandi umurwa uzahindūrwa, amazu azasahurwa, n’abagore bazabenda ku gahato, igice cy’abantu bo mu murwa bazajyanwa ari imbohe, ariko abazaba barokotse muri wo ntibazatsembwa. |
| 3. | Maze Uwiteka azahurura arwane n’ayo mahanga, nk’uko yajyaga arwana mu ntambara. |
| 4. | Uwo munsi azashinga ibirenge bye ku musozi wa Elayono, werekeye i Yerusalemu iburasirazuba. Uwo musozi wa Elayono uzasadukamo kabiri uhereye iburasirazuba ugeze iburengerazuba. Uzacikamo igikombe kinini cyane, igice cy’umusozi kimwe kizashinguka kijye ikasikazi, ikindi kizajya ikusi. |
| 5. | Muzahunga munyure mu gikombe cy’imisozi yanjye, kuko igikombe cy’iyo misozi kizagera Aseli. Nuko muzahunga nk’uko mwahungaga igishyitsi cy’isi cyabaye ku ngoma ya Uziya umwami w’Abayuda, maze Uwiteka Imana yanjye izazana n’abera bayo bose. |
| 6. | Nuko uwo munsi ntihazabaho umucyo urabagirana, kandi ntuzaba ikibunda. |
| 7. | Ahubwo uzaba umunsi umwe uzwi n’Uwiteka, utari amanywa ntube n’ijoro, ariko nibigeza nimugoroba hazaba umucyo. |
| 8. | Kandi uwo munsi amazi y’ubugingo azava i Yerusalemu, amazi amwe azatembera mu nyanja y’iburasirazuba, ayandi azatembera mu nyanja y’iburengerazuba. Bizaba bityo mu cyi no mu itumba. |
| 9. | Kandi Uwiteka azaba Umwami w’isi yose, uwo munsi Uwiteka azaba umwe n’izina rye rizaba rimwe. |
| 10. | Igihugu cyose kizahinduka nka Araba uhereye i Geba ukageza i Rimoni, mu ruhande rw’ikusi y’i Yerusalemu. Kandi umurwa uzashyirwa hejuru ugere aho wahoze, uhereye ku irembo rya Benyamini ukageza aho irembo rya mbere ryahoze ku irembo ryo ku nkokora, kandi uhereye ku gihome cya Hananēli ukageza ku mazu y’umwami bengeramo. |
| 11. | Maze abantu bazawuturamo kandi nta muvumo uzaba ugihari, ahubwo i Yerusalemu hazaba amahoro. |
| 12. | Iki ni cyo cyago Uwiteka azateza amahanga yose yarwanije i Yerusalemu: bazashira bahagaze, amaso yabo azashirira mu bihene kandi indimi zabo zizaborera mu kanwa. |
| 13. | Uwo munsi imidugararo ikomeye iturutse ku Uwiteka izaba muri bo maze bazisubiranamo, umuntu wese azafata mugenzi we barwane. |
| 14. | Kandi i Buyuda hazatera i Yerusalemu, maze ubutunzi bw’amahanga yose ahakikije buzateranywa, izahabu n’ifeza n’imyambaro byinshi cyane. |
| 15. | Kandi icyo cyago ni ko kizagera no ku mafarashi n’inyumbu, n’ingamiya n’indogobe, n’amatungo yose azaba ari muri izo ngerero. |
| 16. | Maze uzarokoka mu mahanga yose yateraga i Yerusalemu wese azajya azamuka uko umwaka utashye, ajye gusenga Umwami Uwiteka Nyiringabo, ajye no mu minsi mikuru y’ingando. |
| 17. | Nuko umuntu wese wo mu miryango yose yo mu isi, utazazamuka ngo ajye i Yerusalemu gusenga Umwami Uwiteka Nyiringabo, iwabo ntihazagusha imvura. |
| 18. | Kandi ishyanga rya Egiputa niritazamuka ngo rize na bo ntibazagusha imvura, na ho hazaba icyago Uwiteka ateza amahanga yanga kuzamuka ngo ajye mu minsi mikuru y’ingando. |
| 19. | Icyo kizaba igihano Abanyegiputa bazahanwa, n’amahanga yose yanga kuzamuka ngo ajye mu minsi mikuru y’ingando. |
| 20. | Uwo munsi ku nzogera z’amafarashi hazaba handitsweho ngo: Cyerejwe Uwiteka, kandi inkono zo mu nzu y’Uwiteka zizamera nk’inzabya zo ku gicaniro. |
| 21. | Kandi koko inkono z’i Yerusalemu n’iz’i Buyuda zizaba zerejwe Uwiteka Nyiringabo, maze abatamba ibitambo bose bazajya baza kuzenda ngo bazitekemo inyama. Uwo munsi nta Munyakanāni uzaba mu nzu y’Uwiteka Nyiringabo. |