Amahembe ane n’abacuzi bane |
| 1. | Maze nubura amaso, ngiye kubona mbona amahembe ane. |
| 2. | Mbaza marayika twavuganaga nti “Biriya ni ibiki?” Aransubiza ati “Biriya ni yo mahembe yatatanije Abayuda n’Abisirayeli n’ab’i Yerusalemu.” |
| 3. | Uwiteka anyereka abacuzi bane. |
| 4. | Ndamubaza nti “Bariya bazanywe n’iki?” Aransubiza ati “Uzi ko aya mahembe ari yo yatatanije Abayuda ntihagira uwegura umutwe, none rero bariya bazanywe no kuyirukana no gukubita hasi amahembe y’amahanga, yajyaga ahagurukirizwa gutera igihugu cy’Abayuda akabatatanya.” |
Marayika atumwa kugera i Yerusalemu |
| 5. | Nuko nubura amaso, ngiye kubona mbona umuntu ufite umugozi mu ntoki wo kugera. |
| 6. | Ndamubaza nti “Urajya he?” Ati “Ndajya kugera i Yerusalemu ngo ndebe ubugari n’uburebure bwaho uko bureshya.” |
| 7. | Maze marayika twavuganaga arasohoka, marayika wundi aza kumusanganira, |
| 8. | aramubwira ati “Nyaruka ubwire uwo musore uti ‘I Yerusalemu hazaturwa hamere nk’imidugudu itagira inkike, kuko abantu n’amatungo bizahaba byinshi. |
| 9. | Ni jye uzababera inkike y’umuriro ihakikije, kandi ni jye uzahabera icyubahiro imbere muri wo.’ Ni ko Uwiteka avuga. |
| 10. | “Ngaho, ngaho, nimuhunge muve mu gihugu cy’ikasikazi, ni ko Uwiteka avuga, uko ibirere ari bine, ni byo nabatatanirijemo. Ni ko Uwiteka avuga. |
| 11. | Yewe Siyoni wicaranye n’umukobwa w’i Babuloni, iruka ucike! |
| 12. | Kuko Uwiteka Nyiringabo avuze ngo yantumye kumuhesha icyubahiro mu mahanga yabanyagaga, kuko ubakoraho aba akoze ku mboni y’ijisho rye. |
| 13. | Dore nzayabanguriraho ukuboko kwanjye, kandi ayo mahanga azaba umunyago w’abayakoreraga. Ubwo muzamenya yuko Uwiteka Nyiringabo ari we wantumye. |
| 14. | “Ririmba unezerwe wa mukobwa w’i Siyoni we, dore nanjye ndaje, nguturemo imbere. Ni ko Uwiteka avuga. |
| 15. | “Uwo munsi amahanga menshi azahakwa ku Uwiteka, babe abantu banjye. Nanjye nzatura muri wowe imbere, nawe uzamenya yuko Uwiteka Nyiringabo yakuntumyeho. |
| 16. | Maze Uwiteka azagarura i Buyuda habe umugabane we wo mu gihugu cyera, kandi azongera gutoranya i Yerusalemu.” |
| 17. | Bantu mwese nimucecekere imbere y’Uwiteka, kuko abadutse mu buturo bwe bwera. |