Yosuwa umutambyi mukuru, akizwa ibyaha bye |
| 1. | Maze anyereka Yosuwa umutambyi mukuru ahagaze imbere ya marayika w’Uwiteka, na Satani ahagaze iburyo bwe ngo amurege. |
| 2. | Uwiteka abwira Satani ati “Uwiteka aguhane, yewe Satani. Ni koko Uwiteka watoranyije i Yerusalemu aguhane. Mbese uwo si umushimu ukuwe mu muriro?” |
| 3. | Kandi Yosuwa yari yambaye imyenda y’ibizinga, ahagaze imbere ya marayika. |
| 4. | Marayika abwira abari bamuri imbere ati “Nimumwambure iyo myenda y’ibizinga.” Maze abwira Yosuwa ati “Ngukuyeho gukiranirwa kwawe, kandi ndakwambika imyambaro myiza cyane.” |
| 5. | Ndategeka nti “Nimumwambike igitambaro cyiza mu mutwe.” Nuko bamwambika igitambaro cyiza mu mutwe, bamwambika n’imyenda. Marayika w’Uwiteka yari ahagaze aho. |
| 6. | Marayika w’Uwiteka ahamiriza Yosuwa cyane ati |
| 7. | “Uwiteka Nyiringabo aravuze ati ‘Nuko nugendera mu nzira zanjye kandi ukitondera ibyo nagutegetse, nawe uzacira inzu yanjye imanza n’ibikari byanjye uzabirinda, nanjye nzagushyira mu byegera muri aba bahagaze aha. |
| 8. | Umva yewe Yosuwa umutambyi mukuru, wowe na bagenzi bawe bahora imbere yawe, kuko abo ari abantu b’ikimenyetso. Dore nzazana umugaragu wanjye Shami uzumbūra. |
| 9. | Dore ibuye nshinze imbere ya Yosuwa, ku ibuye rimwe hari amaso arindwi, nzarikebaho amabara, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kandi gukiranirwa kw’icyo gihugu nzagukuraho umunsi umwe. |
| 10. | Uwo munsi muzahamagarana, umuntu wese ahamagare mugenzi we, muce agashingwe munsi y’umuzabibu no munsi y’umutini.’ ” Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. |