Iyerekwa ry’umuzingo w’igitabo uguruka |
   | 1. | Nuko nongera kūbura amaso, ngiye kubona mbona umuzingo w’igitabo uguruka. |
   | 2. | Arambaza ati “Ubonye iki?” Ndamusubiza nti “Mbonye umuzingo w’igitabo uguruka, uburebure bwawo ni mikono makumyabiri, n’ubugari bwawo ni mikono cumi.” |
   | 3. | Arambwira ati “Uwo ni umuvumo woherejwe gukwira isi yose, ku ruhande rumwe uhamya yuko uwiba wese azakurwaho, ku rundi uhamya yuko urahira ibinyoma wese azakurwaho. |
   | 4. | Uwo muvumo nzawohereza, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, winjire mu nzu y’umujura no mu nzu y’urahira izina ryanjye ibinyoma. Uzaba mu mazu yabo imbere, uyatwikane n’ibiti n’amabuye byayo.” |
   | 5. | Maze marayika twavuganaga arasohoka arambwira ati “Noneho ubura amaso urebe kiriya gisohotse uko kimeze.” |
   | 6. | Ndabaza nti “Kiriya ni iki?” Aransubiza ati “Kiriya ni indengo isohotse.” Kandi ati “Mu gihugu cyose uko ni ko basa.” |
   | 7. | Kandi dore umutemeri w’ibati upfunduwe, mbona umugore wicaye imbere mu ndengo. |
   | 8. | Ati “Uyu ni we Bugome.” Maze amujugunya mu ndengo imbere, akubitaho uwo mutemeri w’ibati uremereye ku musozo wayo. |
   | 9. | Nuko nubura amaso ngiye kubona mbona abagore babiri basohotse bafite umuyaga mu mababa yabo, kandi bari bafite amababa nk’ay’igishondabagabo, baterura iyo ndengo bayitwarira mu kirere. |
   | 10. | Mbaza marayika twavuganaga nti “Iriya ndengo barayijyana he?” |
   | 11. | Aransubiza ati “Bagiye kubakira uwo mugore inzu mu gihugu cy’i Shinari, niyuzura azashyirwa ukwe muri icyo gihugu.” |