Iyerekwa ry’amagare ane y’intambara, n’irya Shami |
   | 1. | Ndongera nubura amaso, ngiye kubona mbona amagare ane aturuka hagati y’imisozi ibiri, kandi iyo misozi yari imiringa. |
   | 2. | Ku igare rya mbere hari amafarashi y’amagaju, ku rya kabiri hari amafarashi y’imikara. |
   | 3. | Ku igare rya gatatu hari amafarashi y’imyeru, no ku rya kane hari ay’ibigina y’amabara y’ibitanga. |
   | 4. | Maze mbaza marayika twavuganaga nti “Biriya bisobanurwa bite, nyagasani?” |
   | 5. | Marayika aransubiza ati “Biriya ni imiyaga ine yo mu ijuru, ivuye guhagarara imbere y’Umwami nyir’isi yose. |
   | 6. | Ririya gare rikururwa n’amafarashi y’imikara rirajya mu gihugu cy’ikasikazi, ay’imyeru yaje ayakurikiye n’ay’amabara y’ibitanga, arajya mu gihugu cy’ikusi.” |
   | 7. | Ay’amagaju asohotse ashaka kugenda isi yose ayicuraganamo, aravuga ati “Nimusohoke mugende isi yose muyicuraganemo.” Nuko agenda isi yose ayicuraganamo. |
   | 8. | Maze arampamagara arambwira ati “Ariya ajya mu gihugu cy’ikasikazi, yurūye umwuka wanjye w’uburakari nari narakariye igihugu cy’ikasikazi.” |
   | 9. | Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rivuga riti |
   | 10. | “Akira amaturo y’abo banyagano, Heludayi na Tobiya na Yedaya, kandi uwo munsi uzajye kwa Yosiya mwene Zefaniya, ni ho bazaba bari bavuye i Babuloni. |
   | 11. | Bazaguhe ifeza n’izahabu ureme amakamba, uyambike Yosuwa mwene Yosadaki umutambyi mukuru. |
   | 12. | Umubwire uti ‘Uwiteka Nyiringabo aravuga ati: Dore umuntu witwa Shami uzumbūra azamera ahantu he, kandi ni we uzubaka urusengero rw’Uwiteka. |
   | 13. | Ni koko ni we uzubaka urusengero rw’Uwiteka, azagira icyubahiro, azicara ku ntebe y’ubwami ategeke, kandi azaba umutambyi ku ntebe ye. Bombi bazahuza inama zizana amahoro.’ |
   | 14. | Ayo makamba azaba aya Helemu na Tobiya, na Yedaya na Heni mwene Zefaniya, azaba urwibutso mu rusengero rw’Uwiteka. |
   | 15. | “Kandi abazaba bari kure bazaza bubake mu rusengero rw’Uwiteka, maze muzamenye yuko Uwiteka Nyiringabo ari we wabantumyeho. Ibyo bizasohora nimugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yanyu.” |