Somera Bibiliya kuri Telefone
Ahinyura kwiyiriza ubusa kwabo k’uburyarya
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Mu mwaka wa kane wo ku ngoma ya Dariyo, ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Zekariya, ku munsi wa kane w’ukwezi kwa cyenda kwitwa Kisilevu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Ubwo ab’i Beteli bari batumye Shareseri na Regemumeleki n’abagaragu babo ngo baze gusaba Uwiteka umugisha,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
bari baje no kuvugana n’abatambyi bo mu nzu y’Uwiteka Nyiringabo n’abahanuzi bati “Mbese nkomeze njye ndira mu kwezi kwa gatanu, nitandukanye nk’uko nabigenzaga muri iyo myaka yose uko ingana?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Nuko ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho rivuga riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
“Bwira abantu bo mu gihugu bose n’abatambyi uti ‘Ubwo mwajyaga mwiyiriza ubusa, mukarira mu kwezi kwa gatanu n’ukwa karindwi muri iyo myaka uko ari mirongo irindwi, ubwo ni jyewe mwiyiririzaga ubusa?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Kandi iyo murya cyangwa iyo munywa, si mwe mwirira ubwanyu kandi mukinywera?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Mbese ibyo si byo Uwiteka yavugiye mu bahanuzi ba kera, ubwo i Yerusalemu hari hagituwe hakiri amahoro, n’imidugudu yaho ihakikije n’iy’ikusi n’iyo mu bibaya ubwo yari ikirimo abantu?’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Maze ijambo ry’Uwiteka riza kuri Zekariya rivuga riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
“Uwiteka Nyiringabo yaravuze ati ‘Nimuce imanza zitabera, kandi ati: Umuntu wese agirire mugenzi we imbabazi n’impuhwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Kandi mwe kurenganya abapfakazi n’impfubyi, n’abanyamahanga n’abatindi, ntimukagambanirane mu mitima yanyu.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
“Ariko banga kumva bantera umugongo, bakipfuka mu matwi ngo batumva.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Ndetse binangiye imitima imera nk’ubutare, ngo batumva amategeko n’amagambo Uwiteka Nyiringabo yatumishije umwuka we, ayavugira mu bahanuzi ba kera. Ni cyo cyatumye uburakari bwinshi buturuka ku Uwiteka Nyiringabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Maze kuko yaranguruye bakanga kumva, ni ko bizaba, bazarangurura nange kumva, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
ahubwo nzabatatanisha serwakira bajye mu mahanga yose batigeze kumenya. Nuko bahavuye igihugu gisigara ari umwirare, ntihagira ukunda kuhaca cyangwa kuhagaruka, kuko igihugu cy’igikundiro bari bagihinduye amatongo.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zekariya igice cya: