Yanditswe na James kuwa 04-05-2018 saa 13:29:22 | Yarebwe: 13474

Igitabo cya Zaburi ni igitabo cyiza cyane cyo gusomwa buri munsi mu gihe cy’ibibazo cyangwa umunezero. Twagerageje gukusanya imwe mu mirongo yagufasha mu gihe ukeneye kwiyumva hafi y’Imana, mu gihe cy’amaganya n’umubabaro, agahinda no mugihe wishimye unashima Uwiteka. Zaburi zifatwa nk’igitabo gikunzwe cyane muri Bibiliya kuko zitanga ubufasha mu buzima bwose bwa buri munsi. Igihe cyose waba urimo n’uburyo wiyumvamo bwose uzasanga Zaburi muri kumwe zizagufasha mu buryo budasubirwaho. Intego ya Zaburi ya mbere ni ukwerekana imbaraga z’Imana n’Ubumana bwayo igihe cyose, n’ahantu aho ariho hose. Abanditsi ba Zaburi bakoresheje ubuhanga mu nyandiko zabo bituma abasomyi bazumva nk’ibisigo cyangwa imivugo bityo injyana yazo n’amagambo bikaba bifatanya mu kwerekana Ubumana bw’Uwiteka. Nk’umusomyi wa Zaburi, ushime Imana wifatanyije n’aba banditsi maze urebe ngo kugiraneza kwayo kurakumurikira.

Zaburi 9:11
11.Abazi izina ryawe bazakwiringira, Kuko wowe Uwiteka, utareka abagushaka.
Zaburi 16:8
8.Nashyize Uwiteka imbere yanjye iteka, Kuko ari iburyo bwanjye sinzanyeganyezwa.
Zaburi 19:1
1.Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi.
Zaburi 20:4
4.Yibuke amaturo yawe yose, Yemere igitambo cyawe cyokeje.
Zaburi 27:1
1.Zaburi ya Dawidi. Uwiteka ni we mucyo wanjye n’agakiza kanjye, Nzatinya nde? Uwiteka ni we gihome gikingira ubugingo bwanjye, Ni nde uzampinza umushyitsi?
Zaburi 27:4
4.Icyo nsaba Uwiteka ni kimwe ni cyo nzajya nshaka, Ni ukuba mu nzu y’Uwiteka iminsi yose nkiriho, Nkareba ubwiza bw’Uwiteka, Nkitegereza urusengero rwe.
Zaburi 29:11
11.Uwiteka azaha ubwoko bwe imbaraga, Uwiteka azaha ubwoko bwe umugisha, ari wo mahoro.
Zaburi 30:2
2.Uwiteka ndaguhimbariza kuko wampagurukije, Ntukunde ko abanzi banjye banyishima hejuru.
Zaburi 34:8
8.Marayika w’Uwiteka abambisha amahema yo kugota abamwubaha, Akabakiza.
Zaburi 34:18
18.Abakiranutsi baratatse Uwiteka arabumva, Abakiza amakuba n’ibyago byabo byose.
Zaburi 37:4
4.Kandi wishimire Uwiteka, Na we azaguha ibyo umutima wawe usaba.
Zaburi 46:1
1.Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya bene Kōra babwirisha inanga ijwi rito. Ni indirimbo.
Zaburi 55:22
22.Akanwa ke kanyereraga nk’amavuta, Ariko umutima we wibwiraga intambara gusa. Amagambo ye yoroheraga kurusha amavuta ya elayo, Ariko yari inkota zikūwe.
Zaburi 84:12
12.Kuko Uwiteka Imana ari izuba n’ingabo ikingira, Uwiteka azatanga ubuntu n’icyubahiro, Ntazagira ikintu cyiza yima abagenda batunganye.
Zaburi 119:28
28.Umutima wanjye urijijwe n’agahinda, Nkomeza nk’uko ijambo ryawe ryasezeranije.
Zaburi 147:3
3.Akiza abafite imitima imenetse, Apfuka inguma z’imibabaro yabo.
Zaburi 107:19-21
19.Maze bagatakira Uwiteka bari mu byago, Akabakiza imibabaro yabo. 20.Akohereza ijambo rye akabakiza indwara, Akabakiza kwinjira mu mva zabo. 21.Abo bashimire Uwiteka kugira neza kwe, N’imirimo itangaza yakoreye abantu.
Zaburi 127:3-5
3.Dore abana ni umwandu uturuka ku Uwiteka, Imbuto z’inda ni zo ngororano atanga. 4.Nk’uko imyambi yo mu ntoki z’intwari iri, Ni ko abana bo mu busore bamera. 5.Hahirwa ufite ikirimba kibuzuye, Abameze batyo ntibazakorwa n’isoni, Uko bazavuganira n’abanzi babo mu marembo.
Zaburi 100
1.Zaburi yo gushima. Mwa bari mu isi yose mwe, Muvugirize Uwiteka impundu, 2.Mukorere Uwiteka munezerewe, Muze mu maso ye muririmba. 3.Mumenye yuko Uwiteka ari we Mana, Ni we waturemye natwe turi abe, Turi ubwoko bwe, Turi intama zo mu cyanya cye. 4.Mwinjire mu marembo ye mushima, No mu bikari bye muhimbaza, Mumushime, musingize izina rye. 5.Kuko Uwiteka ari mwiza, 107.1; 118.1; 136.1; Yer 33.11 Imbabazi ze zihoraho iteka ryose, Umurava we uhoraho ibihe byose.
Zaburi 3:2-6
2.Uwiteka, erega abanzi banjye baragwiriye! Abangomeye ni benshi. 3.Benshi baramvuga bati “Nta gakiza afite ku Mana.” Sela. 4.Ariko wowe Uwiteka, uri ingabo inkingira, Uri icyubahiro cyanjye, ni wowe ushyira hejuru umutwe wanjye. 5.Ijwi ryanjye ritakira Uwiteka, Na we akansubiza ari ku musozi we wera. Sela. 6.Nararyamaga ngasinzira, Ngakanguka kuko Uwiteka ari we ujya andamira.
Zaburi 23
1.Zaburi ya Dawidi. Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena, 2.Andyamisha mu cyanya cy’ubwatsi bubisi, Anjyana iruhande rw’amazi adasuma. 3.Asubiza intege mu bugingo bwanjye, Anyobora inzira yo gukiranuka ku bw’izina rye. 4.Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, Sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe, Inshyimbo yawe n’inkoni yawe ni byo bimpumuriza. 5.Untunganiriza ameza mu maso y’abanzi banjye, Unsīze amavuta mu mutwe, Igikombe cyanjye kirasesekara. 6.Ni ukuri kugirirwa neza n’imbabazi, bizanyomaho iminsi yose nkiriho, Nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka iteka ryose.
Zaburi 4
1.Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi, babwira inanga. Ni Zaburi ya Dawidi. 2.Mana gukiranuka kwanjye guturukaho, unsubize uko ngutakiye. Warambohoye ubwo nari mfite umubabaro, Mbabarira, wumve gusenga kwanjye. 3.Bana b’abantu, Muzageza he guhindura icyubahiro cyanjye igisuzuguriro? Muzageza he gukunda ibitagira umumaro no gukurikiza ibinyoma? Sela. 4.Ariko mumenye yuko Uwiteka yirobanuriye umukunzi we, Uwiteka azanyumva uko mutakiye. 5.Mugire impuhwe zo gukora icyaha, Muri ku mariri yanyu mwibwirire mu mitima mucecetse. Sela. 6.Mutambe ibitambo mukiranutse, Kandi mwiringire Uwiteka. 7.Hariho benshi babaza bati “Ni nde uzatwereka ibitunezeza? Uwiteka utuvushirize umucyo wo mu maso hawe.” 8.Ushyire ibyishimo mu mutima wanjye, Biruta ibyo ku burumbuke bw’amasaka na vino. 9.Nzajya ndyama nsinzire niziguye, Kuko ari wowe wenyine Uwiteka umpa kuba amahoro.
Zaburi 3
1.Zaburi ya Dawidi, yahimbye ubwo yahungaga Abusalomu umwana we. 2.Uwiteka, erega abanzi banjye baragwiriye! Abangomeye ni benshi. 3.Benshi baramvuga bati “Nta gakiza afite ku Mana.” Sela. 4.Ariko wowe Uwiteka, uri ingabo inkingira, Uri icyubahiro cyanjye, ni wowe ushyira hejuru umutwe wanjye. 5.Ijwi ryanjye ritakira Uwiteka, Na we akansubiza ari ku musozi we wera. Sela. 6.Nararyamaga ngasinzira, Ngakanguka kuko Uwiteka ari we ujya andamira. 7.Sinzatinya abantu inzovu nyinshi, Bangoteye impande zose kugira ngo bantere. 8.Uwiteka haguruka, Mana yanjye nkiza, Kuko wakubise abanzi banjye bose ku gisendabageni, Waciye amenyo y’abanyabyaha. 9.Agakiza kabonerwa mu Uwiteka, Umugisha utanga ube ku bantu bawe. Sela.
Zaburi 121
1.Indirimbo y’Amazamuka. Nduburira amaso yanjye ku misozi, Gutabarwa kwanjye kuzava he? 2.Gutabarwa kwanjye kuva ku Uwiteka, Waremye ijuru n’isi. 3.Ntazakundira ibirenge byawe ko biteguza, Ukurinda ntazahunikira. 4.Dore ūrinda Abisirayeli, Ntazahunikira kandi ntazasinzira. 5.Uwiteka ni we murinzi wawe, Uwiteka ni igicucu cyawe iburyo bwawe. 6.Izuba ntirizakwica ku manywa, Cyangwa ukwezi nijoro. 7.Uwiteka azakurinda ikibi cyose,Ni we uzarinda ubugingo bwawe. 8.Uwiteka azakurinda amajya n’amaza, Uhereye none ukageza iteka ryose.
Zaburi 8
1.Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa Gititi. Ni Zaburi ya Dawidi. 2.Uwiteka Mwami wacu, Erega izina ryawe ni ryiza mu isi yose! Washyize icyubahiro cyawe hejuru y’ijuru. 3.Akanwa k’abana bato n’abonka wagahaye gukomeza imbaraga zawe, Gutsindisha abanzi bawe, Kugira ngo uhoze umwanzi n’uhōra inzigo. 4.Iyo nitegereje ijuru, umurimo w’intoki zawe, N’ukwezi n’inyenyeri, ibyo waremye, 5.Umuntu ni iki ko umwibuka, Cyangwa umwana w’umuntu ko umugenderera? 6.Wenze kumugira nk’Imana aburaho hato, Umwambika ubwiza n’icyubahiro nk’ikamba. 7.Wamuhaye gutegeka ibyo waremesheje intoki zawe, Wamweguriye ibintu byose ubishyira munsi y’ibirenge bye. 8.Wamuhaye gutwara intama zose n’inka, N’inyamaswa zo mu ishyamba na zo, 9.N’ibiguruka mu kirere n’amafi yo mu nyanja, N’ibinyura mu nzira zo mu nyanja byose. 10.Uwiteka Mwami wacu, Erega izina ryawe ni ryiza mu isi yose!
Zaburi 46
1.Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya bene Kōra babwirisha inanga ijwi rito. Ni indirimbo. 2.Imana ni yo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu, Ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba. 3.Ni cyo gituma tutazatinya naho isi yahinduka, Naho imisozi yakurwa ahayo ikajya imuhengeri, 4.Naho amazi yaho yahorera akībirindura, Naho imisozi yatigiswa no kwihinduriza kwayo. 5.Hariho uruzi, Imigende yarwo ishimisha ururembo rw’Imana, Ni rwo Hera hari amahema y’Isumbabyose. 6.Imana iri hagati muri rwo ntiruzanyeganyezwa, Imana izarutabara mu museke. 7.Abanyamahanga barashakuje, Ibihugu by’abami byagize imidugararo, Ivuga ijwi ryayo isi irayaga. 8.Uwiteka Nyiringabo ari kumwe natwe, Imana ya Yakobo ni igihome kirekire kidukingira. 9.Nimuze murebe imirimo y’Uwiteka, Kurimbura yazanye mu isi. 10.Akuraho intambara kugeza ku mpera y’isi, Avunagura imiheto, amacumu ayacamo kabiri, Amagare ayatwikisha umuriro. 11.“Nimworoshye mumenye ko ari jye Mana, Nzashyirwa hejuru mu mahanga, Nzashyirwa hejuru mu isi.” 12.Uwiteka Nyiringabo ari kumwe natwe, Imana ya Yakobo ni igihome kirekire kidukingira.
Zaburi 27
1.Zaburi ya Dawidi. Uwiteka ni we mucyo wanjye n’agakiza kanjye, Nzatinya nde? Uwiteka ni we gihome gikingira ubugingo bwanjye, Ni nde uzampinza umushyitsi? 2.Ubwo abanyabyaha bantereraga kumaraho, Ari bo banzi banjye n’ababisha banjye, Barasitaye baragwa. 3.Naho ingabo zabambira amahema kuntera, Umutima wanjye ntuzatinya, Naho intambara yambaho, No muri yo nzakomeza umutima. 4.Icyo nsaba Uwiteka ni kimwe ni cyo nzajya nshaka, Ni ukuba mu nzu y’Uwiteka iminsi yose nkiriho, Nkareba ubwiza bw’Uwiteka, Nkitegereza urusengero rwe. 5.Kuko ku munsi w’amakuba azandindisha kumpisha mu ihema rye, Mu bwihisho bwo mu ihema rye ni ho azampisha, Azanshyira hejuru ampagarike ku gitare. 6.N’ubu umutwe wanjye uzashyirwa hejuru y’abanzi banjye bangose, Ntambire ibitambo by’ibyishimo mu ihema rye, ndirimbe, Ni koko nzaririmba ishimwe ry’Uwiteka. 7.Uwiteka, umva gutaka kw’ijwi ryanjye, Umbabarire, unsubize. 8.Umutima wanjye urakubwiye uti “Wavuze uti ‘Nimushake mu maso hanjye.’ ” Nuko Uwiteka, mu maso hawe ndahashaka. 9.Ntumpishe mu maso hawe. Ntiwirukanishe umugaragu wawe umujinya, Ni wowe wahoze uri umutabazi wanjye, Mana y’agakiza kanjye ntunjugunye, ntundeke. 10.Ubwo data na mama bazandeka, Uwiteka azandarūra. 11.Uwiteka, ujye unyigisha inzira yawe, Unyobore inzira y’igihamo ku bw’abanyubikira. 12.Ntumpe abantera kunkora uko bashaka, Kuko abagabo b’indarikwa bampagurukiye, N’abavuga iby’urugomo. 13.Mba nararabye iyo ntizera ko nzarebera kugira neza k’Uwiteka, Mu isi y’ababaho. 14.Tegereza Uwiteka, Komera umutima wawe uhumure, Ujye utegereza Uwiteka.
Zaburi 91
1.Uba mu rwihisho rw’Isumbabyose, Azahama mu gicucu cy’Ishoborabyose. 2.Ndabwira Uwiteka nti “Uri ubuhungiro bwanjye n’igihome kinkingira, Imana yanjye niringira.” 3.Kuko ari we uzagukiza ikigoyi cy’umugoyi, Na mugiga irimbura. 4.Azakubundikiza amoya ye, Kandi uzajya uhungira munsi y’amababa ye, Umurava we ni ingabo n’icyuma kigukingira. 5.Igiteye ubwoba cya nijoro ntikizagutinyisha, Cyangwa umwambi ugenda ku manywa, 6.Cyangwa mugiga igendera mu mwijima, Cyangwa kurimbura gutsemba ku manywa y’ihangu. 7.Abantu igihumbi bazagwa iruhande rwawe, Abantu inzovu bazagwa iburyo bwawe, Ariko ntibizakugeraho. 8.Uzabirebesha amaso yawe gusa, Ubone ibihembo by’abanyabyaha. 9.Kuko ari wowe buhungiro bwanjye Uwiteka, Wagize Isumbabyose ubuturo, 10.Nuko nta kibi kizakuzaho, Kandi nta cyago kizegera ihema ryawe. 11.Kuko azagutegekera abamarayika be, Ngo bakurindire mu nzira zawe zose. 12.Bazakuramira mu maboko yabo, Ngo udakubita ikirenge ku ibuye. 13.Uzakandagira intare n’impoma, Uzaribata umugunzu w’intare n’ikiyoka. 14.“Kuko yankunze akaramata ni cyo nzamukiriza, Nzamushyira hejuru kuko yamenye izina ryanjye. 15.Azanyambaza nanjye mwitabe, Nzabana na we mu makuba no mu byago, Nzamukiza muhe icyubahiro. 16.Nzamuhaza uburame, Kandi nzamwereka agakiza kanjye.”
Zaburi 51
1.Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Yayanditse 2.ubwo umuhanuzi Natani yazaga aho ari, Dawidi amaze gusambana na Batisheba. 3.Mana, umbabarire ku bw’imbabazi zawe,Ku bw’imbabazi zawe nyinshi usibanganye ibicumuro byanjye. 4.Unyuhagire rwose gukiranirwa kwanjye, Unyeze unkureho ibyaha byanjye. 5.Kuko nzi ibicumuro byanjye, Ibyaha byanjye biri imbere yanjye iteka. 6.Ni wowe, ni wowe ubwawe nacumuyeho, Nakoze icyangwa n’amaso yawe. Byabereye bityo kugira ngo uboneke ko ukiranuka nuvuga, Kandi uboneke ko uboneye nuca urubanza. 7.Dore naremanywe gukiranirwa, Mu byaha ni mo mama yambyariye. 8.Dore ushaka ukuri ko mu mitima, Mu mutima hataboneka uzahamenyesha ubwenge. 9.Unyejeshe ezobu ndera, Unyuhagire ndaba umweru ndushe urubura. 10.Unyumvishe umunezero n’ibyishimo, Kugira ngo amagufwa wavunnye yishime. 11.Hisha amaso yawe ibyaha byanjye, Usibanganye ibyo nakiraniwe byose. 12.Mana, undememo umutima wera, Unsubizemo umutima ukomeye. 13.Ntunte kure yo mu maso yawe, Ntunkureho Umwuka wawe Wera. 14.Unsubizemo kunezezwa n’agakiza kawe, Unkomereshe umutima wemera. 15.Ni bwo nzigisha inzira yawe abacumura, Abanyabyaha baguhindukirire. 16.Mana, ni wowe Mana y’agakiza kanjye, Unkize urubanza rw’inyama y’umuntu, Ni bwo ururimi rwanjye ruzaririmba cyane gukiranuka kwawe. 17.Mwami, bumbura iminwa yanjye, Ni bwo akanwa kanjye kazerekana ishimwe ryawe. 18.Ni uko utishimira ibitambo mba mbiguhaye, Ntunezererwe ibitambo byokeje. 19.Ibitambo Imana ishima ni umutima umenetse, Umutima umenetse ushenjaguwe, Mana, ntuzawusuzugura. 20.Ugirire neza i Siyoni nk’uko uhishimira, Wubake inkike z’i Yerusalemu. 21.Ni bwo uzishimira ibitambo by’abakiranutsi, Ni byo bitambo byokeje n’ibitwitswe, Ni bwo bazatamba amapfizi ku gicaniro cyawe.
Zaburi 34
1.Zaburi iyi ni iya Dawidi, ubwo yisarishirizaga imbere ya Abimeleki, akamwirukana akagenda. 2.Nzahimbaza Uwiteka iminsi yose, Ishimwe rye rizaba mu kanwa kanjye iteka. 3.Uwiteka ni we umutima wanjye uzirata, Abanyamubabaro babyumve bishime. 4.Mufatanye nanjye guhimbaza Uwiteka, Dushyirane hejuru izina rye. 5.Nashatse Uwiteka aransubiza, Ankiza ubwoba nari mfite bwose. 6.Bamurebyeho bavirwa n’umucyo, Mu maso habo ntihazagira ipfunwe iteka. 7.Uyu munyamubabaro yaratatse, Uwiteka aramwumva, Amukiza amakuba n’ibyago bye byose. 8.Marayika w’Uwiteka abambisha amahema yo kugota abamwubaha, Akabakiza. 9.Nimusogongere mumenye yuko Uwiteka agira neza, Hahirwa umuhungiraho. 10.Mwubahe Uwiteka mwa bera be mwe, Kuko abamwubaha batagira icyo bakena. 11.Imigunzu y’intare ibasha gukena no gusonza, Ariko abashaka Uwiteka ntibazagira icyiza bakena. 12.Bana bato nimuze munyumve, Ndabigisha kūbaha Uwiteka. 13.Ni nde ushaka ubugingo, Agakunda kurama kugira ngo azabone ibyiza? 14.Ujye ubuza ururimi rwawe rutavuga ikibi, N’iminwa yawe itavuga iby’uburiganya. 15.Va mu byaha ujye ukora ibyiza, Ujye ushaka amahoro uyakurikire, Kugira ngo uyashyikire. 16.Amaso y’Uwiteka ari ku bakiranutsi, N’amatwi ye ari ku gutaka kwabo. 17.Igitsure cy’Uwiteka kiri ku bakora ibyaha, Kugira ngo amareho kwibukwa kwabo mu isi. 18.Abakiranutsi baratatse Uwiteka arabumva, Abakiza amakuba n’ibyago byabo byose. 19.Uwiteka aba hafi y’abafite imitima imenetse. Kandi akiza abafite imitima ishenjaguwe. 20.Amakuba n’ibyago by’umukiranutsi ni byinshi, Ariko Uwiteka amukiza muri byose. 21.Arinda amagufwa ye yose, Nta na rimwe rivunika. 22.Ibyaha bizicisha umunyabyaha, Abanga umukiranutsi bazacirwaho iteka. 23.Uwiteka acungura ubugingo bw’abagaragu be, Nta wo mu bamuhungiraho uzacirwaho iteka.