Abayuda n’Abasimeyoni banesha umwami w’Abanyakanāni |
| 1. | Yosuwa amaze gupfa Abisirayeli babaza Uwiteka bati “Muri twe ni nde uzabanza gutera Abanyakanāni kubarwanya?” |
| 2. | Uwiteka aravuga ati “Abayuda ni bo bazabanzayo, dore mbagabije icyo gihugu.” |
| 3. | Nuko Abayuda babwira Abasimeyoni bene wabo bati “Nimuze tujyane mu mugabane wacu turwane n’Abanyakanāni, natwe tuzabatabara mu wanyu mugabane.” Nuko Abasimeyoni bajyana na bo. |
| 4. | Abayuda barazamuka, Uwiteka atanga Abanyakanāni n’Abaferizi arababagabiza, bicira i Bezeki ingabo zabo inzovu imwe. |
| 5. | Basanga Adonibezeki i Bezeki baramurwanya, banesha Abanyakanāni n’Abaferizi. |
| 6. | Ariko Adonibezeki arahunga baramukurikira, baramufata bamuca ibikumwe n’amano manini. |
| 7. | Adonibezeki aravuga ati “Abami mirongo irindwi baciwe ibikumwe n’amano manini, bajyaga batoragura ibyokurya munsi y’ameza yanjye, uko nabagize ni ko Uwiteka anyituye.” Nuko bamuzana i Yerusalemu, agwayo. |
Kalebu ahindūra ibihugu yahawe |
| 8. | Maze Abayuda batera i Yerusalemu barahatsinda baharimbuza inkota, batwika uwo mudugudu. |
| 9. | Maze Abayuda baramanuka batera Abanyakanāni bo mu gihugu cy’imisozi miremire, n’ab’ikusi n’abo mu bibaya. |
| 10. | Kandi barongera batera Abanyakanāni bari batuye i Heburoni (kera i Heburoni hitwaga i Kiriyataruba), maze banesha Sheshayi na Ahimani na Talumayi. |
| 11. | Bavayo batera abari batuye i Debira (kera i Debira hitwaga i Kiriyatiseferi). |
| 12. | Ariko Kalebu aravuga ati “Uzatera i Kiriyatiseferi akahatsinda, nzamushyingira umukobwa wanjye Akisa.” |
| 13. | Bukeye Otiniyeli mwene Kenazi murumuna wa Kalebu arahatsinda, nuko ashyingirwa wa mukobwa. |
| 14. | Maze uwo mukobwa yegera umugabo we aramuhendahenda ngo asabe se igikingi. Ava ku ndogobe ye, Kalebu aramubaza ati “Urashaka iki?” |
| 15. | Aramusubiza ati “Ubwo wampaye igikingi ikusi, na none ungirire ubuntu umpe n’amasōko y’amazi.” Nuko Kalebu amuha amasōko yo haruguru n’ayo hepfo. |
Abisirayeli bakomeza kwirukana ababisha |
| 16. | Nuko abana ba wa Mukeni sebukwe wa Mose, bazamukana na bene Yuda bavuye mu mudugudu w’imikindo, bajya mu butayu bw’i Buyuda buri ikusi ya Arada, baturanayo n’abaho. |
| 17. | Bukeye Abayuda bajyana n’Abasimeyoni bene wabo, banesha Abanyakanāni b’abaturage b’i Sefati, baraharimbura rwose. Kandi uwo mudugudu witwaga Horuma. |
| 18. | Maze Abayuda batsinda i Gaza bageza ku rugabano rwaho, na Ashikeloni n’urugabano rwaho, na Ekuroni n’urugabano rwaho. |
| 19. | Uwiteka yari kumwe n’Abayuda birukana bene igihugu cy’imisozi miremire, ariko ntibabasha kwirukana abo mu bibaya kuko bari bafite amagare y’ibyuma. |
| 20. | Kalebu bamuha i Heburoni nk’uko Mose yari yaravuze, yirukanamo bene Anaki uko ari batatu. |
| 21. | Ariko Ababenyamini bo ntibirukanye Abayebusi b’abaturage b’i Yerusalemu, nuko Abayebusi baturana n’Ababenyamini i Yerusalemu na bugingo n’ubu. |
| 22. | Ab’umuryango wa Yosefu na bo barazamuka ngo batere i Beteli, Uwiteka yari kumwe na bo. |
| 23. | Babanza gutuma abatasi i Beteli (kera uwo mudugudu witwaga Luzi). |
| 24. | Abo batasi babonye umuntu wavaga muri uwo mudugudu baramwinginga bati “Twereke irembo ry’uyu mudugudu tuzakugirira neza.” |
| 25. | Uwo mugabo abereka irembo ry’umudugudu, nuko Abayosefu barimbuza abo muri uwo mudugudu inkota, ariko wa mugabo n’abo mu rugo rwe bose barabareka. |
| 26. | Uwo mugabo aherako ajya mu gihugu cy’Abaheti yubakayo umudugudu awita Luzi, ari ryo zina ryawo na bugingo n’ubu. |
| 27. | Abamanase bo ntibirukanye abaturage b’i Betisheyani n’abo mu midugudu yaho, cyangwa ab’i Tānaki n’imidugudu yaho, cyangwa ab’i Dori n’imidugudu yaho, cyangwa aba Ibuleyamu n’imidugudu yaho, cyangwa ab’i Megido n’imidugudu yaho. Nuko abo Banyakanāni bakunda kuguma muri icyo gihugu. |
| 28. | Abisirayeli bamaze gukomera bakoresha Abanyakanāni amakoro, ntibabirukana rwose. |
| 29. | Abefurayimu na bo ntibirukanye Abanyakanāni batuye i Gezeri, ahubwo Abanyakanāni baturanaga na bo i Gezeri. |
| 30. | Abazebuluni na bo ntibirukanye abaturage b’i Kitironi cyangwa abaturage b’i Nahalali, ariko abo Banyakanāni baturanaga na bo, bagakoreshwa amakoro. |
| 31. | Abashēri na bo ntibirukanye abaturage bo kuri Ako cyangwa ab’i Sidoni, cyangwa abo kuri Ahulaba cyangwa abo kuri Akizibu, cyangwa ab’i Heliba cyangwa abo kuri Afika, cyangwa ab’i Rehobu, |
| 32. | ahubwo Abashēri baturana n’Abanyakanāni bene icyo gihugu, ntibabirukana. |
| 33. | Abanafutali na bo ntibirukanye abaturage b’i Betishemeshi cyangwa ab’i Betanati, ahubwo baturana n’Abanyakanāni bene icyo gihugu, ariko abaturage b’i Betishemeshi n’i Betanati bakoreshwa amakoro. |
| 34. | Abamori baherereza Abadani mu gihugu cy’imisozi miremire, ntibabakundira kumanuka mu kibaya. |
| 35. | Kandi Abamori bashakaga gutura ku musozi wa Heresi muri Ayaloni n’i Shālubimu, ariko bene Yosefu babarushije amaboko, babakoresha amakoro. |
| 36. | Nuko urugabano rw’Abamori rwaheraga ahaterera hajya muri Akurabimu ku rutare, rukagera mu mpinga. |