Imana ni urugero rwiza rw’urukundo kuri twe. Urukundo Imana yarutweretse yohereza Umwana wayo kudupfira. Iyi mirongo iragufasha kumenya icyo gukunda Imana n’anantu aricyo. Ushobora kuyikoresha werekana uburyo Imana ari urukundo

1 Abakorinto 13:4-8
4.Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza, 5.ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu, 6.ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi ahubwo rwishimira ukuri, 7.rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose. 8.Urukundo ntabwo ruzashira. Guhanura kuzarangizwa no kuvuga izindi ndimi kuzagira iherezo, ubwenge na bwo buzakurwaho

1 Yohana 4:7
Imana ni urukundo; gukunda Imana na bagenzi bacu 7.Bakundwa, dukundane kuko urukundo ruva ku Mana. Umuntu wese ukunda yabyawe n’Imana kandi azi Imana.

Yohana 3:16
16.Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.

Abaroma 5:8
8.ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha.

1 Yohana 3:1
Abana b’Imana n’abana ba Satani abo ari bo 1.Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana kandi ni ko turi. Ni cyo gituma ab’isi batatumenye kuko batayimenye.

Abaroma 13:8
Ibyo gukundana 8.Ntimukagire umwenda wose keretse gukundana, kuko ukunda undi aba ashohoje amategeko,

Abefeso 4:1-4
Ubumwe bwo kwizera 1.Nuko ndabinginga, jyewe imbohe y’Umwami Yesu ngo mugende uko bikwiriye ibyo mwahamagariwe, 2.mwicisha bugufi rwose, mufite ubugwaneza bwose no kwihangana, mwihanganirana mu rukundo, 3.mugire umwete wo gukomeresha ubumwe bw’Umwuka umurunga w’amahoro. 4.Hariho umubiri umwe n’Umwuka umwe, nk’uko mwahamagariwe ikiringiro kimwe cyo guhamagarwa kwanyu.

Matayo 5:43-48
Nimukunde ababanga (Luka 6.32-36) 43.“Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ukunde mugenzi wawe, wange umwanzi wawe.’ 44.Ariko jyeweho ndababwira nti ‘Mukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya, 45.ni bwo muzaba abana ba So wo mu ijuru, kuko ategeka izuba rye kurasira ababi n’abeza, kandi abakiranuka n’abakiranirwa abavubira imvura. 46.Nimukunda ababakunda gusa, muzahembwa iki? Mbese abakoresha ikoro na bo ntibagira batyo? 47.Nimuramutsa bene wanyu bonyine, abandi mubarusha iki? Mbese abapagani na bo ntibagira batyo? 48.Namwe mube mukiranutse nk’uko So wo mu ijuru akiranuka.

Mariko 12:28-30
Itegeko rirusha ayandi gukomera (Mat 22.34-40; Luka 10.25-28) 28.Nuko umwe mu banditsi yumvise bajya impaka amenya yuko abashubije neza, aramwegera aramubaza ati “Mbese itegeko ry’imbere muri yose ni irihe?” 29.Yesu aramusubiza ati “Iry’imbere ni iri ngo ‘Umva Isirayeli, Uwiteka Imana yacu ni we Mwami wenyine. 30.Nuko rero ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose.’

1 Yohana 3:18
18.Bana bato, twe gukundana urumamo mu magambo cyangwa ku rurimi, ahubwo dukundane mu byo dukora no mu by’ukuri.

Zaburi 63:3
3.Uko ni ko nagutumbiririye ahera hawe, Kugira ngo ndebe imbaraga zawe n’ubwiza bwawe.

Imigani 10:12
12.Urwangano rubyutsa intonganya: Ariko urukundo rutwikira ibicumuro byose.

Yohana 15:9-17
9.“Uko Data yankunze ni ko nanjye nabakunze. Nuko rero mugume mu rukundo rwanjye. 10.Nimwitondera amategeko yanjye muzaguma mu rukundo rwanjye, nk’uko nanjye nitondeye amategeko ya Data nkaguma mu rukundo rwe. 11.“Ibyo mbibabwiriye kugira ngo umunezero wanjye ube muri mwe, kandi n’umunezero wanyu ube wuzuye. 12.Ngiri itegeko ryanjye: mukundane nk’uko nabakunze. 13.Nta wufite urukundo ruruta urw’umuntu upfira incuti ze. 14.Muri incuti zanjye, nimukora ibyo mbategeka. 15.Sinkibita abagaragu kuko umugaragu atazi ibyo shebuja akora, ahubwo mbise incuti kuko ibyo numvise kuri Data byose mbibamenyesheje. 16.Si mwe mwantoranyije, ahubwo ni jye wabatoranyije kandi mbashyiriraho kugira ngo mugende mwere imbuto, imbuto zanyu zigumeho kugira ngo icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye akibahe. 17.Ibyo mbibategekeye kugira ngo mukundane.

Imigani 17:17
17.Incuti zikundana ibihe byose, Kandi umuvandimwe avukira gukūra abandi mu makuba.