Nk’abakiristo, dufite imbaraga zo gutsinda ubwoba dufashijwe na Mwuka Wera, Impinduka yose ije mu buzima bwawe ishobora kugutera ubwoba ukumva wabivamo, ariko Imana itubwira ko tutagomba kugira ubwoba. Iyi mirongo ishobora kugufasha mu gihe nk’icyo

Zaburi 23:4
4.Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, Sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe, Inshyimbo yawe n’inkoni yawe ni byo bimpumuriza.

Zaburi 118:6
6.Uwiteka ari mu ruhande rwanjye sinzatinya, Umuntu yabasha kuntwara iki?

Zaburi 23:4
4.Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, Sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe, Inshyimbo yawe n’inkoni yawe ni byo bimpumuriza.

Zaburi 115:11
11.Mwa bubaha Uwiteka mwe, mwiringire Uwiteka, Ni we mutabazi wabo n’ingabo ibakingira.

Zaburi 103:17
17.Ariko imbabazi Uwiteka agirira abamwubaha, Zahereye kera kose zizageza iteka ryose, Gukiranuka kwe kugera ku buzukuru babo.

Zaburi 27:1
1.Zaburi ya Dawidi. Uwiteka ni we mucyo wanjye n’agakiza kanjye, Nzatinya nde? Uwiteka ni we gihome gikingira ubugingo bwanjye, Ni nde uzampinza umushyitsi?

Zaburi 112:1
1.Haleluya. Hahirwa uwubaha Uwiteka, Akishimira cyane amategeko ye.

2 Timoteyo 1:7
7.Kuko Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba, ahubwo yaduhaye uw’imbaraga n’urukundo no kwirinda.

Matayo 10:31
31.Nuko ntimutinye, kuko muruta ibishwi byinshi.

Zaburi 34:7
7.Uyu munyamubabaro yaratatse, Uwiteka aramwumva, Amukiza amakuba n’ibyago bye byose.

Yohana 14:27
27.“Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk’uko ab’isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye.

Gutegeka 2 Kwa Kabiri 31:6

Yesaya 41:10-13
10.Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye. 11.“Dore abakurakariye bose bazakorwa n’isoni bamware, abagutonganya bazahinduka ubusa ndetse bazarimbuka. 12.Abakugisha impaka uzabashaka ubabure, kandi abakurwanya bazahinduka ubusa babe nk’ibitariho, 13.kuko jyewe Uwiteka Imana yawe nzagufata ukuboko kw’iburyo nkubwire nti ‘Witinya, ndagutabaye.’

Matayo 10:28
28.Kandi ntimuzatinye abica umubiri badashobora kwica ubugingo, ahubwo mutinye ushobora kurimburira ubugingo n’umubiri muri Gehinomu.

Abaroma 8:15
15.kuko mutahawe umwuka w’ububata ubasubiza mu bwoba, ahubwo mwahawe umwuka ubahindura abana b’Imana, udutakisha uti “Aba, Data!”

Zaburi 34:4
4.Mufatanye nanjye guhimbaza Uwiteka, Dushyirane hejuru izina rye.

1 Yohana 4:18
18.Mu rukundo ntiharimo ubwoba, ahubwo urukundo rutunganijwe rwose rumara ubwoba, kuko ubwoba buzana igihano kandi ufite ubwoba ntiyari yashyikira urukundo rutunganijwe rwose. 19Turayikunda kuko ari yo yabanje kudukunda. 20Umuntu navuga ati “Nkunda Imana” akanga mwene Se aba ari umunyabinyoma, kuko udakunda mwene Se yabonye atabasha gukunda Imana atabonye. 21Kandi dufite iri tegeko ryavuye kuri yo, ngo ukunda Imana akunde na mwene Se.